Abagize Inama y’Ubutegetsi ya LODA Rwanda, hamwe n’ubuyobozi bukuru bwa LODA, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026 batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Turere twa Musanze na Burera, rugamije gusura imishinga itandukanye ishyirwa mu bikorwa binyuze muri LODA.
Ku munsi wa Mbere w’uru ruzinduko, aba bayobozi basuye Akarere ka Musanze, baganira n’ubuyobozi bw’akarere hanyuma basura imishinga itandukanye, yiganjemo iy’ibikorwa remezo byubatswe binyuze mu mushinga wa RUDP.
Muri ibyo bikorwa remezo byasuwe harimo ikigo Nderabuzima cya Kabere mu Murenge wa Muko cyavuguruwe, ibiraro byubatswe mu buryo bwa ‘stone arc bridges’, agakiriro ka Musanze, imihanda ya kaburimbo yubatswe mu Mujyi wa Musanze.
Hari kandi ivuriro ry’ibanze rya Cyuve, isoko ry’ibiribwa rya Kaliyeri, ikigo cy’urubyiruko cya Musanze, urugo Mbonezamikurire rwa Cyuve ndetse na Musanze Food court.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya LODA, Madamu Kuradusenge Annoncée, yashimiye Akarere ka Musanze uburyo gakoresha neza inkunga gahabwa zinyuze muri LODA Rwanda.
Yaguze ati “Twabashimira, kuko ikigaragara ubufasha mubona mubukoresha neza cyane n’udushya twinshi, ndetse twifuza ko utwo dushya dukomeza, kandi mukagira imikoranire n’urugaga rw’abikorera. Ni ibintu byiza byo kwishimirwa, tuzakomeza tuganire no ku bindi byifuzo mwagaragaje”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwashimiye LODA Rwanda ku bufatanye n’imikoranire myiza, ndetse bugaragaza ko imishinga yose yakozwe binyuze muri LODA yagize impinduka zigaragara mu Karere kose muri rusange, ariko by’umwihariko mu gice cy’Umujyi.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati “Urebye imishinga yakorewe muri aka Karere kacu, twavuga ngo ni yo yahinduye isura y’Umujyi wa Musanza mu buryo bugaragara”, nk’uko byatangajwe.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Abaturage no Guhuza Ibikorwa muri LODA, Maurice Nsabibaruta, yagaragaje ko LODA ishima imikoranire n’Akarere ka Musanze, kandi ko ishimishwa n’iterambere rigaragara mu Mujyi wa Musanze nk’umwe mu yunganira Umujyi wa Kigali.
Yagize ati “Nk’akarere kunganira Umujyi wa Kigali, iterambere kageraho LODA Rwanda yabigizemo uruhare, twumva ari byiza cyane. Twifuza ko abantu bakomeza kuza ari benshi muri Musanze kubera ko bahabona iryo terambere”.
Abaturage begerejwe iyi mishinga bavuga ko yabafashije muri byinshi, haba mu kubona serivisi z’ubuvuzi zuzuye, guteza imbere ibice batuyemo ariko cyane cyane ikaba yaranatanze akazi kuri benshi bakiteza imbere n’imiryango yabo.


Mukanyandwi Marie Louise
