Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Musanze, ni bamwe mu baturage bagorwa n’imibereho irimo no kubona ibicanwa bitewe no kutagira amashyamba bakuramo ibiti byo gucana, bityo bakagirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe, ni muri urwo rwego umuryango COPORWA wabageneye imbabura zizabafasha mu guhangana n’icyo kibazo.
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagali ka Mugari bahawe izi mbabura, bavuga ko zigiye kubafasha kuko bagorwaga no kubona inkwi zo gucana kandi ko bagiye kubungabunga ibidukikije, mu guhangana n’imihindagurikire yibihe.
Mupenzi Jean Pierre, umuhuzabikorwa w’abasigajwe inyuma n’amateka mu Karere ka Musanze, yagize ati “Twishimiye iki gikorwa cyo kuba duhawe izi mbabura, hari byinshi zigiye gukemura, kuko ntitwagiraga udushyamba ntaho gukura irukwi twari dufite, ugasanga ducana ibiturusu bibisi, imyotsi ikatwica ugasanga abenshi barwaye amaso kubera gucana ibintu bicumba. Ubu kuva uyu munsi wanone, tuzajya dushakisha tubone n’ikiro cy’amakara ducane”.
Mushimiyimana Clementine na we yagize ati “Abagore ni twe twahuraga n’ibibazo cyane cyane kuko ari twe duteka, kandi tukaba twaburaga inkwi tugacana ibitera imyotsi kandi tuzi ko ihumanya ikirere, kuko akenshi inkwi twazifatishishaga amacupa ya pulasitiki ngo zake kuko hari igihe ziba zitumye. Icyo gihe rero ubuzima bwacu n’ubw’ikirere biba birimo kwangirika, ariko ubu ntibizongera kubaho”.

Muhawenimana Martha, umukozi wa COPORWA ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye, uburezi n’ubuzima ku basigajwe inyuma n’amateka, ari na we uhagarariye uyu mushinga wo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe by’umwihariko ku bagore, yagize ati “Wasangaga bahinga ibyatsi bakaba aribyo bacana ugasanga imyotsi yabamennye amaso, ariko ubu ubwo mubonye imbabura nimubona udukara cyangwa se udukwi, igihe mwabuze amakara muzajya mucana”.
Ingabire Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COPORWA, avuga ko izi mbabura batanze zifasha abasigajwe inyuma n’amateka guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Twatanze izi mbabura kugira ngo turwanye ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, ni yo mpamvu twabahaye imbabura za cana rumwe kugira ngo zibafashe mwe kongera kujya mutema ibiti bibakikije, ahubwo mujye mukoreshe udukara dukeya n’inkwi nkeya”.
Ni umushinga uterwa inkunga na Right and Resources Initiative (RRI) yo mu gihugu cya Canada, ku bufatanye na Repleac Saus Regional en Afrique, ugashyirwa mu bikorwa na COPORWA, hatanzwe imbabura ku miryango 60 ndetse hanatangwa imyenda 20 mu rwego rwo guteza imbere imbyino gakondo z’intwatwa, hagamijwe gusigasira umuco gakondo.


Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this