Kuva aho Leta ifatiye gahunda yo gutunganya ibishanga byo mu mujyi wa Kigali, bimaze gutanga umusaruro ugaragara, haba ku bimera bitandukanye, inyoni zitandukanye, ndetse no ku baturage babituriye.
Iyo ugeze muri ibyo bishanga biri gutunganywa, usanganirwa n’umwuka mwiza wumva uyunguruye, akayaga keza gahuha ubutitsa kanyeganyeza ibimera byiza bibereye ijisho byashishiye mu gishanga kubera kudakorwaho, ugasanga binogeye amaso n’umutima.
Iki gishanga cyakomwe kikaba kirimo no gutunganywa uhereye hagati ya Kicukiro na Kimihurura munsi y’ishuri rya INILAK, ukamanuka icyo cyogogo cyose za Rwandex, mu Kanogo ukagendaaaa ukagera Nyabugogo. Hari n’ikindi gice cyo mu Rugunga utambika Rwampara ukagera hirya za Rwarutabura, ni ahantu ubona ko umunsi harangiye hazaba hateye amabengeza, hafite ubwiza nyaburanga bw’umwimerere ku buryo uzahasura azanezerwa akanaruhuka.
Reka turebere hamwe akamaro ko gukoma no gutunganya igishanga, haba ku bimera birimo, inyamanswa ndetse n’abaturage.
Ku bimera birimo
Ibimera biri muri iki gishanga, usanga byarakuze bishishe, kuko ntawe ubisagarira, bifite umudendezo utuma bikura, kandi harimo amazi ahagije abigaburira maze nabyo bikabasha gutanga umwuka mwiza no gufata amazi yakundaga guteza imyuzure mu mihanda itandukanye.

Kuba nta baturage bakihahinga, bituma ibimera bitandukanye birimo bimera neza, bikamera ku bwinshi kandi bikororoka byihuse kuko ntawe ubikoma mu nkokora. Aha ibimera dusangamo usibye wenda ibiti by’imbuto byari byaratewemo, uhasanga urukangaga rutangiye gupfukirana, imigano yari yarahatewe nayo yarashishe ndetse hari kongerwamo indi, ibyatsi birandaranda byashishe kuko bitacyahirwa, amoko menshi atandukanye y’ibiti byaba ibyimeza cyangwa ibyongerwamo.
Ku nyamanswa zirimo
Nubwo mu gishanga hakunze kubamo inyanswa nyinshi zitandukanye, muri iki gishanga ho hagaragaramo cyane cyane ubwoko bw’inyoni butandukanye, zaba inyoni ntoya zarika mu biti biri mu gishanga, inyoni nini izi dukunda kwita ibiyongoyongo, ibishuhe, nyirabarajonga n’izindi, uzibonamo ndetse nyinshi cyane.
Twizere ko n’imisambi yari itangiye gukendera mu Rwanda na yo izagera aho ikaza, tukongera kubona inyange zitembera mu kirere cy’iwacu, tutibagiwe ibikeri nubwo utapfa kubibona ahubwo ubyumva ku mugoroba bitangiye guhogoza bikageza mu rucyerera.
Mbere hatarakomwa izi nyoni zari zarahacitse hafi ya burundu, mbese wavuga ko zari zarasuhutse, ariko aho hamariye gukomwa nta wamenye uko zabimenye zikagaruka. Ibi byerekana ko ibikorwa bitandukanye bya muntu bibangamira izi nyoni, ariko hakomwa zigahita zigaruka.

Urebeye ku nyoni zahise zigaruka rero, nta kabuza ko n’izindi nyamanswa zitandukanye ziba mu bishanga, na zo zizashyira zikagaruka. Aha twavuga n’inzobe, inzibyi n’izindi…
Inyungu ku bahaturiye
Mu baturage baturiye icyo gishanga twaganiriye, usanga bose bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo umwuka mwiza uterwa n’ibimera byo muri iki gishanga, ndetse n’akayaga gahora gahuha kagatera amahumbezi nubwo izuba ryaba ryacanye. Bemeza badashidikanya ko nta kabuza aka kayaga kazabarinda ubushyuhe bw’izuba uko rizacana kose, ko bo bifitiye aho bakura amahumbezi n’umwuka uzira amakemwa.
Ese dusabwa iki ngo dukomeze kubungabunga ibyo byiza byacu
Ibyo byiza byose tugenda twegerezwa, tugomba kubibungabunga kugira ngo na byo bikomeze kubaho neza. Twirinde kwanduza ibishanga harimo nko kujugunyamo ibintu bishobora kubyangiza, nk’amacupa tuba twanywereyemo amazi igihe tuhatemberera, kurandura ibimera birimo, kwica inyamaswa zirimo n’ibindi bitandukanye byahungabanya ubwiza bw’igishanga, cyangwa se ibyahungabanya umudendezo w’ibiremwa Imana yihereye kwibera muri icyo cyanya.
Ni inshingano za buri wese kubungabunga ubwo bwiza nyaburanga, no kuhagirira isuku kugira ngo dukomeze kugira Kigali icyeye kandi itekanye.

Ntitwibagirwe ko ubwiza nyaburanga butandukanye bwo mu mujyi wa Kigali ndetse n’ubw’Igihugu cyacu muri rusange, bikurura ba mukerarugendo badusigira amadovize maze Igihugu cyacu kigakomeza gutera imbere, haba mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibidukikije ni isoko y’umwuka mwiza duhumeka, kandi umuntu udahumeka ntabaho.

Titi Léopold
