Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026, ubwo hasozwaga amarushanwa yo gutinyura abanyeshuri kuvugira mu ruhame Icyongereza, kucyandika no gutinyuka gusobanura ibitekerezo byabo muri uru rurimi, abahize abandi bahembwe ndetse 30 b’indashyikirwa bemerwa kujya mu Bwongereza bakamarayo ibyumweru bibiri.
Ni amarushanwa y’Icyongereza yiswe ‘The Orator English Competition’, yari ageze ku musozo, aho muri rusange hahembwe abanyeshuri 120, buri wese akazishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwakaumwe.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, yavuze ko aba banyeshuri batsinze babaye intangarugero ku bandi, kugira ngo n’abasigaye babigane ndetse bibatere umwete bamenye Icyongereza.
Yagize ati “Bazagaruka ari intangarugero ku bandi kugira ngo na bo bashyiremo umwete. Icyongereza ni cyo twigishamo, gusa iyo ururimi barwumvise bakarushaho kurumenya n’ibyo biga bindi yaba imibare, siyansi, barushaho kubimenya kuko biri muri urwo rurimi.”

Umwe mu bahembwe ndetse uri no mu bazajya mu Bwongereza, Mbonimpaye Jean De Dieu, yavuze ko kuba atsinze aya marushanwa ari intambwe ikomeye kuri we.
Ati “Icyo nakuyemo ni ukudacika intege kuko iyo nza kuba narabivuyemo simba ndi aha ubu. Mu Cyongereza gike cyanjye nzi niba mbashije gutsinda, birampa icyizere ko n’ibindi nzabikora kandi no hanze hari ubundi bumenyi nzungukirayo bityo ngakomeza kwihugura.”
Hemejwe ko aya marushanwa aba ngarukamwaka, akazajya yitabiriwe n’ibigo byose bya Leta n’ibikorana na Leta ku bw’amasezerano.

