Mu mukino wa ½ w’Igikombe cy’Isi 2026, ikipe y’igihugu ya Argentine yatsinze u Bwongereza ibitego 2-1, bituma ibona itike y’umukino wa nyuma aho izahura na Espagne yasezereye u Bufaransa.
Ni umukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko ubona bisa no kwigana, icyakora Argentine yaje guhindura umukino, itangira gusa n’irusha u Bwongereza hagati mu kibuga, ariko ubwugarizi bw’u Bwongereza ntibutume igera ku izamu, igice cya mbere cy’umukino kirangira amakipe yombi nta yinyeganyeje inshundura z’inzi, bivuze ko cyarangiye ari 0-0.
Ku munota wa 55 w’igice cya kabiri, u Bwongereza bwabonye igitego cyatsinzwe na Anthony Gordon, bishyira ku gitutu ikipe ya Argentine, yahise itangira gusatira bikomeye, mu gihe u Bwongereza bwakajije ubwugarizi ngo burinde igitego cyabwo.
Ku munota wa 85 byaje guhinduka, ubwo Enzo Fernandez yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, igitego cyo kwishyura kiba kiranyohe.
Ku munota wa 2 w’inyongera, Lautaro Martinez yatsinze igitego cya kabiri ahawe umupira na Lionel Messi, abafana ba Argentine bajya mu bicu kubera ibyishimo, kuko umukino wasaga n’urangiye bakegukana intsinzi.
Ni na ko byagenze kuko umukino warangiye nta zindi mpinduka, Argentine iba itsinze u Bwongereza ibitego 2-1 bituma ijya ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026, uzakinwa ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026 saa tatu z’ijoro.
Mbere y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026, ku wa gatandatu hazabanza kuba uwo guhatanira umwanya wa gatatu, uzahuza u Bwongereza n’u Bufaransa.

