Igihugu cya Paraguay cyasezereye u Budage mu gikombe cy’Isi 2026, kibutsinda penaliti 4-3 nyuma y’aho umukino wari warangiye amakipe yombi yaguye miswi y’igitego 1-1.
Ni umukino wa 1/16 wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki 30 Kamena 2026, Abadage bakaba bakoze iyo bwabaga mu gukina ngo barebe ko babona igitego cy’intsinzi ariko birananirana kubera ubwugarizi bukomeye bwa Paraguay, bituma amakipe yombi ahurira ku mapenaliti.
Andi makipe yageze muri 1/8 ni Maroc, imwe mu makipe ahagarariye umugabane wa Africa ndetse na Brazil.

