Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe ya nyuma mu yari ahagarariye Afurika mu Gikombe cy’Isi 2026 yarangizaga urugendo rwayo, iyo ikaba ari Maroc yantsinzwe n’u Bufaransa ibitego 2-0 mu mukino wa ¼ w’iri rushanwa rigaragiye ayandi muri ruhago, icyizere cya Afurika cyo gukomeza guhatana kirangirira aho.
Ni umukino wabereye i Boston muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, wari urimo ishyaka ryinshi, impande zombi zisatirana ari na ko zigera imbere y’amazamu, ariko igice cya mbere kikaba cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Ibi ariko si ko byakomeje, kuko mu gice cya kabiri u Bufaransa bwagarutse bwahinduye umuvuno, nuko si ugusatira burasizora, biza no kubuhira kuko Kylian Mbappé yaje gufungura amazamu ku munota wa 60, nyuma akurikirwa na Ousmane Dembélé na we watsinze igitego cyiza ku munota wa 66, umukino urangira u Bufaransa butsinze Maroc ibitego 2-0, isezererwa ityo ndetse ishyira akadomo ku cyizere cya Afurika.
Aya mateka hagati y’ibi bihugu byombi yisubiye, kuko ibi nanone byabaye mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, aho u Bufaransa bwatsinze Maroc 2-0 mu mukino wa ½.
Ikipe y’u Bufaransa rero yabaye iya mbere yinjiye muri ½ cy’iyi mikino y’Igikombe cy’Isi 2026, ikazahura n’iri burokoke hagati y’u Bubiligi na Espanye, umukino w’aya makipe ukaba uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026 saa tatu z’ijoro ku masaha yo mu Rwanda.
Ibihugu byari bihagarariye Afurika mu Gikombe cy’Isi 2026 ni Afurika y’Epfo, Misiri, Senegal, Tunisia, Cap Vert, Algeria, Côte d’Ivoire, Ghana, RDC na Maroc.

