Hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, haravugwa ikibazo gikomeye cy’amazi, aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyashyizeho gahunda y’isaranganya ry’amazi ariko ikaba idakurikizwa, abaturage bagakomeza gutaka.
Ubwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagezaga Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025 ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, Senateri Mureshyankwano yavuze ko isaranganya ry’amazi riteje ikibazo gikomeye.
Yagize ati “Iyi raporo yagaragaje ko mu duce dutandatu tw’Igihugu, hari abantu bahawe amazi inshuro ziri hagati 1-5 mu byumweru bitatu, mu gihe abaturage tubashishikariza kugira isuku. Ukibaza, urwo rugo rwagira isuku rute? Hari aho nk’Abasenateri twasuye abaturage ngo turebe uko babona amazi, nko mu Bugesera hari aho batubwiye ko n’icumweru gishira batabonye amazi?”
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko uko u Rwanda ruhagaze mu mibereho y’abaturage, ku wa Kane tariki 9 Nyakanga 2026, yagaragaje imisnhinga minini yo kongera amazi, ku buryo abaturage bashonje bahishiwe.
Yagize ati “Hari umushinga wo kongera ubushobozi bw’uruganda rwa Nzove III, bukava kuri Metero Kibe ibihumbi 40 rutanga ku munsi rukagera kuri Metero Kibe ibihumbi 65 ku munsi, uyu munshinga ukazaba warangiye muri Nzeri 2026. Harimo kandi gutegurwa umushinga wo kubaka uruganda rwa Nzove IV, ruzajya rutunganya amazi y’inyongera agera kuri Metero Kibe ibihumbi 150 ku munsi, bikaba biteganyijwe ko uyu munshinga uzaba warangiye mu kwezi k’Ukuboza 2029”.
Yungamo ati “Undi mushinga ukomeye ni uwo kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Karenge, ku buryo muri Mutarama 2029, ruzaba rutanga amazi angana na Metero Kibe ibihumbi 48 ku munsi, ruvuye kuri Metero Kibe ibihumbi 12 rutanga ku munsi ubu”.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yavuze ko mu bitera ibura ry’amazi yahaza abayakeneye, harimo ayamenekera mu nzira menshi, agasaba ko WASAC yabyitaho kuko ari igihombo.
Ati “Ku mazi atunganywa angana na Miliyoni 85.7, agera kuri 37.8% arangirika. Ibi rero biratuma amazi aba make ndetse bigateza igihombo kuri WASAC. Hakenewe rero ingamba zihamye zo kugabanya amazi yangirika, ndetse n’izo kuyageza ku baturage kugira ngo bayabone iminsi yose. Ikindi ni uko iki kigo kigomba kubahiriza gahunda yo gusaranganya amazi nk’uko iba yateguye”.
Ikibazo cy’amazi gikunze kumvikana cyane mu mpeshyi, igihe cy’izuba ryinshi, aho ubona imirongo y’abavoma ku mariba no ku marobine rusange, ndetse hakaba hari n’aho bavoma ibirohwa mu bishanga.
Jean Claude Munyantore
