Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda ifatanyije n’ikigo gitanga inguzanyo Watu Connect Rwanda, batangije gahunda yo gutanga telefone zigezweho ku baturage bakazajya bishyura mu byiciro kandi ku mafaranga make.
Ni gahunda yitezweho kuzamura umubare w’Abanyarwanda batunze telefone zigezweho, igisabwa ni ukuba ufite sim card ya Airtel n’indangamuntu ukajya ku ishami ryose rya Airtel, bakagufasha kubona telefone ukazagenda wishyura make mu gihe mwumvikanyeho.
Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwamamaza muri Airtel, John Magara Gahakwa avuga ko iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo by’abakiriya.
Ati “Abantu bari babuze smart phones kubera ko mu karere turimo zihenda, zikagera hano zinyuze mu maboko y’abantu benshi ibiciro bikazamuka, ariko gukorana na Watu biduhesha amahirwe y’uko telefone ziva mu ruganda zikagera mu Rwanda nta bintu byinshi bigiye byiyongeramo, bigatuma telefone iba ku giciro umuntu wese uyishaka yayigondera”.
Umuyobozi Mukuru wa Watu mu karere ka Afulika y’Iburasirazuba, Andirii Volokha, avuga ko gahunda bafite y’igihe kirekire ari ukugeza ku Banyarwanda benshi bashoboka telefone zigezweho.

Ati “Dufite umushinga w’igihe kirekire wo guha serivisi abakiriya bacu mu Rwanda, twiteze ko ku bufatanye na Airtel ndetse na Airtel Money abakiriya bazaba benshi. Twifuza gutanga inguzanyo zitanga umusaruro ku bakiriya bacu, dutanga amafaranga ku bagura telefone zigezweho n’ibinyabuzima bya moto, kandi icyo tugamije ni ukugera ku bakiriya benshi bashoboka”.
Ni gahunda ije ikurikira iya ‘Airtel Imagine Phone’, aho telefone zisaga Miliyoni n’ibihumbi Magana abiri zagurishijwe na zo zishyurwa buhoro buhoro, naho mu mezi 2 ashize Airtel na Watu bamaze mu mikoranire, telefone 2200 zimaze gutangwa.



Mukanyandwi Marie Louise
