Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gifite inshingano zo guhuriza hamwe amakuru ajyanye na serivisi z’imari mu gihugu, cyane cyane iz’inguzanyo (TransUnion Consumer Pulse Study), bwakozwe mu gihembwe cya mbere cya 2026 bugaragaza ko Abanyarwanda benshi bafite icyizere cy’uko amafaranga binjiza aziyongera mu mezi 12 ari imbere, nubwo benshi bagaragaza ko kubona inguzanyo n’izindi serivisi z’imari bikiri imbogamizi.
Ubwo ubu bushakashatsi bwatangazwaga ku ya 9 Nyakanga 2026, bwagaragaje ko 76% by’Abanyarwanda bateganya ko amafaranga binjiza aziyongera mu mwaka utaha, mu gihe 16% bateganya ko azaguma ku rwego ariho ubu.
Nubwo iki cyizere gihari, ubushakashatsi bugaragaza ko hafi ya bose, bangana na 98%, babona ko kubona inguzanyo n’izindi serivisi z’imari ari ingenzi mu kubafasha kugera ku ntego zabo z’iterambere.
Icyakora, 42% gusa ni bo bavuga ko bafite amahirwe ahagije yo kubona inguzanyo n’ibindi bicuruzwa by’imari bakeneye, ibintu bigaragaza ko hakiri icyuho mu korohereza abaturage kubona serivisi z’imari.
Ubushakashatsi kandi bwerekana ko kimwe cya kabiri cy’ababajijwe, bangana na 50%, bateganya ko bashobora kutazabasha kwishyura neza nibura fagitire cyangwa umwenda umwe bafite. Benshi bavuga ko bazahangana n’icyo kibazo binyuze mu kwishyura amafaranga make ku mwenda, gukoresha ayo bizigamiye cyangwa gushaka indi mirimo ibinjiriza.
Bwanagaragaje kandi ko 34% by’abaguzi bagabanyije amafaranga bakoreshaga ku bintu bitari ngombwa mu mezi ashize, nubwo bakomeje gushora amafaranga muri serivisi z’ikoranabuhanga n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Umuyobozi Mukuru wa TransUnion Rwanda, Didier Mutabazi, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwagura serivisi z’imari no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Kwagura serivisi z’imari si intego igerwaho rimwe. Ni urugendo rukomeza. Intambwe u Rwanda rumaze gutera zirashimishije, ariko haracyari amahirwe yo gukomeza korohereza abaturage kubona inguzanyo n’izindi serivisi zibafasha guteza imbere imibereho n’ubucuruzi bwabo.”
Akomeza agira ati “Imwe mu mibare y’ingenzi twavuga ni uko Abanyarwanda bifitiye ikizere mu bijyanye n’ubukungu, tukaba twizera ko bizakomeza kuzamuka nubwo mu gihe gito gishize hari ibitaragenze neza, ariko ikizere cyo kirahari ku bijyanye n’ubukungu. Abanyarwanda biteguye gukoresha serivisi z’inguzanyo 98%, batubwiye ko serivisi z’inguzanyo baziha agaciro, kandi natwe tuzi neza ko zifite umumaro mu bituma abantu biteza imbere haba mu miryango yabo, haba mu bikorwa byabo, ndetse no mu bukungu bw’Igihugu muri rusange”.
TransUnion ivuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana ko n’ubwo Abanyarwanda bagaragaza ubushishozi mu micungire y’imari yabo kubera ibibazo by’ubukungu bikigaragara, bagifite icyizere ku hazaza kandi bifuza amahirwe menshi yo kubona inguzanyo zafasha kuzamura ubukungu bw’ingo n’ubw’ibigo by’ubucuruzi.

Mukanyandwi Marie Louise
