Ikipe y’igihugu ya Espagne yatwaye Igikombe cy’Isi 2026 itsinze Argentine ku mukino wa nyuma igitego 1-0, wabereye kuri Stade ya MetLife mu Mujyi wa New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026.
Igitego cy’intsinzi cya Espagne cyabonetse mu minota 30 y’inyongera, kuko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, icyo gitego kikaba cyatsinzwe na Ferran Torres ku munota wa 106 ahawe umupira na Nico Williams.
Icyo gitego kimwe cya Espagne ni cyo cyabonetse cyonyine muri uyu mukino, itsinda ityo Argentine 1-0, itwara Igikombe cy’Isi cya kabiri mu mateka yayo nyuma y’icya mbere yatwaye mu 2010, icyo gihe nabwo yatsinze u Buholandi igitego 1-0 mu minota 120.
Muri uyu mukino, ikipe y’igihugu ya Espagne yateye amashoti 20 arimo 12 agana mu izamu, aho umunyezamu wa Argentie, Emiliano Martinez yakuyemo imipira 11.
Uyu mukino waranzwe n’amahane menshi aho habayeho ibisa n’imirwano hagati y’abakinnyi ariko birahoshwa urakomeza, ndetse umukinnyi wa Argentine Enzo Fernandez yabonye ikarita y’umutuku akoreye ikosa Pau Cubarsi, bikaba byatewe n’uko yari afite indi karita y’umuhondo.

Argentina yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kane nyuma yo mu 1978, 1990 ndetse na 2014.
Mu bihembo byatanzwe, umutoza mwiza yabaye De La Fuente wa Espagne, umukinnyi mwiza aba kapiteni wa Espagne Rodri, ahabwa umupira wa zahabu, umunyezamu mwiza aba Unai Simon wa Espagne.
Kylian Mbappe w’u Bufaransa ni we wegukanye igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi aho asoje atsinze ibitego 10 ahabwa ‘urukweto rwa zahabu’, mu gihe Lionel Messi umukurikira afite ibitego umunani.
Ikipe ya Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi 2026, yahawe igikombe giherekejwe na Miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika n’ibindi bihembo bitandukanye.
Uyu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026, wabanjirijwe n’ibirori bikomeye aho IShowSpeed umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga ndetse unaherutse mu Rwanda, yabanje gususurutsa abari aho, aririmba indirimbo ye y’Igikombe cy’Isi yise ‘World Cup’, akurikirwa n’abaraperi b’Abanyamerika Post Malone na Swae Lee, Shakira na we akaba atahatanzwe mu ndirimbo ze zikunzwe.
Ni umukino witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi barimo Perezida Donald Trump ari na we washyikirije Igikombe Espagne.









Jean Claude Munyantore
