Sud-Kivu: Abanyeshuri 29 bapfiriye mu nkongi y’umuriro, 25 barakomereka
Raporo y’inzego z’uburezi ivuga ko abanyeshuri 29 bapfuye bazize inkongi y’umuriro yibasiye amashuri abanza ya Furaha na Ujamaa i Bukavu mu Ntara ya Sud-Kivu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Abandi banyeshuri 25 na bo bakomeretse, bikaba byarabaye ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026. Iyo raporo igira iti “Umubare w’agateganyo w’abapfuye twasanze
