Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) n’abarangije umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye, bizakorwa guhera ejo ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga bikazasozwa ku ya 24 Nyakanga 2026.
Abanyeshuri 258,255 ni bo biteganyijwe ko bazakora ibi bizamini mu gihugu hose, bakazakorera ahantu 1,746 (centres).
Abanyeshuri 149,533 ni bo bazakora ibi bizamini mu cyiciro rusange, naho 108,722 bakazakora ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye, muri abo harimo 879 bafite ubumuga, ariko bakazafashwa uko bikwiye kugira ngpo bakore neza ibizamini, nk’uko NESA yabitangaje.
