Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we ndetse n’abaturage ba Qatar, nyuma y’itabaruka rya Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wabaye Emir w’icyo gihugu.
Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwe X mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 12 Nyakanga 2018, nyuma yuko hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wabaye Emir wa Qatar akaba n’umubyeyi wa Emir wa Qatar uri ho ubu.
Muri ubwo butumwa Perezida Kagame yagize ati “Nihanganishije cyane muvandimwe wanjye, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we n’abaturage ba Qatar, kubera itabaruka rya Nyakwigendera Nyiricyubahiro Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.”
Yakomeje avuga ko Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, azahora yibukwa nk’umuyobozi w’icyerekezo wahinduye Qatar akayigira Igihugu gitangaje nk’uko kiri uyu munsi.
Perezida Kagame ati “Umurage yasize wo gukorera abaturage be no guteza imbere ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu bizahoraho, uzakomeza kugirira akamaro ibisekuru byinshi bizaza”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri ibi bihe bikomeye, hamwe n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani muri ibi bihe by’akababaro.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bugaragaza agaciro u Rwanda ruha umubano warwo na Qatar, umaze imyaka myinshi ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’iterambere rusange.
Qatar yabaye umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu bukungu, aho ishoramari ry’Abanya-Qatar ryagiye rigaragara mu mishinga itandukanye y’ingenzi. Muri iyo harimo ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere binyuze muri Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Qatar Airways ndetse n’imishinga ijyanye no kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani yitabye Imana afite myaka 74.
