Kugeza ku wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2026, muri Canada hamaze kuba inkongi z’umuriro zirenga 890 zikomeje kwibasira amashyamba, muri zo izisaga 100 zikaba zigikomeje guca ibintu, nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cya Leta gishinzwe umutungo kamere muri Canada (Natural Resources Canada).
Imibare iheruka yerekana ko izi nkongi zimaze gutwika hegitari zisaga miliyoni 2.7 z’ubutaka. By’umwihariko, Intara ya Ontario ni imwe mu zibasiwe cyane n’izi nkongi.
Umwotsi uterwa n’izo nkongi watwawe n’umuyaga ugera no mu mujyi wa Toronto, umurwa mukuru w’Intara ya Ontario. Nk’uko imibare y’ikigo cyo mu Busuwisi ‘IQAir’ ibigaragaza, Toronto yabaye umujyi wa gatanu ku Isi ufite umwuka uhumanye kurusha indi, nyuma yo kuba uwa mbere kuri uru rutonde ku mugoroba wo ku wa Gatatu.
Kubera ikirere cyijimye kandi gitukura cyatewe n’umwotsi, abaturage batuye muri Toronto, umujyi utuwe cyane muri Canada, basabwe kuguma mu ngo zabo uko bishoboka kose.
Serivisi z’iteganyagihe zaburiye abaturage zigira ziti “Ubuzima bwa buri wese bushobora kugira ikibazo. Mugabanye igihe mumara hanze. Nimuhindure cyangwa muhagarike ibikorwa bya siporo n’ibindi bikorwa byose bikorerwa hanze.”
Izi nkongi z’umuriro zanagize ingaruka no ku bwiza bw’umwuka mu burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane mu mijyi ya Chicago na Detroit, aho IQAir ivuga ko umwuka ugeze ku rwego ‘ruteye inkeke’. Mu mijyi ya Washington na New York ho, umwuka washyizwe mu cyiciro cy’utari mwiza ku buzima.
Muri Ontario, imidugudu n’indi mijyi byugarijwe n’inkongi byabaye ngombwa ko abaturage bahava byihutirwa. Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho agaragaza ubukana bw’ibi byago, harimo ay’abakozi ba sosiyete y’Igihugu ishinzwe gari ya moshi muri Canada bagoswe n’umuriro.
Hari kandi amashusho agaragaza abaturage bo mu miryango y’Abasangwabutaka (First Nations), bahatirwa guhunga ingo zabo mu buryo bwihuse, bamwe bakambuka amazi bakoresheje ubwato, mu gihe ikirere cyabaye umuhondo bitewe n’umwotsi mwinshi wari wuzuye hose.
Izi nkongi zatumye Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yikoma Canada, kuba idashyira imbaraga mu guhangana na zo, zikaba zirimo kugira ingaruka ku gihugu cye.
