Mu bangavu baterwa inda 21% ntibaba barize
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7), bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) buragaragaza ko umubare w’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 batewe inda wiyongereye mu myaka itanu ishize, uva kuri 5% mu 2020 ugera ku 8% mu 2025. Minisiteri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko ikibazo cy’abangavu babyara bakiri
