NCBA yatangije ikoranabuhanga rizafasha abakiriya kubona serivisi bidasabye kujya kuri banki
Banki ya NCBA Rwanda yamuritse ikoranabuhanga rishya rya serivisi, hifashisbijwe porogaramu za telefoni rizwi nka ‘NCBA NOW’, ndetse hanamurikwa n’urubuga rwa ‘NCBA ConnectPlus’ rukoreshwa n’ibigo bikomeye ndetse n’amasosiyete. Iyi porogaramu nshya ya NCBA NOW ni gahunda yagenewr abantu ku giti cyabo, hagamijwe kubafasha gukoresha serivisi za banki binyuze kuri telefoni mu buryo bworoshye kandi bwihuse
