Banki ya NCBA Rwanda yamuritse ikoranabuhanga rishya rya serivisi, hifashisbijwe porogaramu za telefoni rizwi nka ‘NCBA NOW’, ndetse hanamurikwa n’urubuga rwa ‘NCBA ConnectPlus’ rukoreshwa n’ibigo bikomeye ndetse n’amasosiyete.
Iyi porogaramu nshya ya NCBA NOW ni gahunda yagenewr abantu ku giti cyabo, hagamijwe kubafasha gukoresha serivisi za banki binyuze kuri telefoni mu buryo bworoshye kandi bwihuse no kuri bamwe badafite smart phones, kuko kubukoresha uzajya unyura kuri telefone yawe ugakanda *650#.
Yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2026, ikaba izafasha iyi banki gutanga serivisi nziza binyuze kuri telefoni ngendanwa, mu kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga kuri buri wese.
Mu rwego rwo gukomeza gushora imari mu ikoranabuhanga ritagira imipaka, kuri uyu munsi izi serivisi zatangirijwe mu bihugu byo mu Karere NCBA ikoreramo, birimo u Rwanda, Uganda na Tanzania, bikazorohereza abakiriya gukoresha ikoranabuhanga ritagira imipaka mu gushora imari muri iyi bank.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri NCBA Bank Rwanda, Samuel Nkubito, avuga ko ubu buryo bushya buzafasha kugabanya igiciro umuntu yakoreshaga ajya kuri banki.
Ati “Urayohereza ukoresheje telefone yawe ku mafaranga make cyane, kandi bitagusabye kugira aho ujya kuyohereza. Ikindi uburyo bwo kuvunja ushaka amadovize bwarimo icyuho kuko byasabaga kujya ku ishami, cyangwa ku cyicaro kugira ngo ubashe kuvunjisha, ariko ubu buryo buzakemura ibi bibazo byose”.
NCBA Rwanda binyuze mu ikoranabuhanga rya MoKash, ku bufatanye na MTN MoMo Rwanda, ivuga ko yafashije abarimo urubyiruko barenga miliyoni eshanu kubona serivisi z’imari no kwizigamira.
Bati “Mbere na mbere twabanje gushyiraho uburyo babona inguzanyo mu uburyo bwihuse, hakorshejwe Mokash kuko ifasha urubyiruko ku kigero cya 70% bigatuma bakwiteza imbere babona inguzabyo zihuse, bakanizigamira ndetse bakaniguriza”.
NCBA Bank Rwanda ifite amashami umunani mu Rwanda, akorera mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Musanze, Kayonza, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.
Imaze kwakira abakiliya barenga miliyoni 5 muri service yabo ya Mokash, ndetse abagera kuri 60% muri bo ni urubyiruko.

Mukanyandwi Marie Louise
