Itorero Intayoberana rivuga ko mu myaka 12 rimaze rikora, ryagize uruhare mu guteza imbere umuco nyarwanda no kuwugeza ku rubyiruko, ari na ko ryitegura igitaramo gikomeye cyiswe ‘Gira u Rwanda’, kikaba ari icya 7 rikoze, kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2026 ku cyicaro cy’iri torero giherereye i Nyamirambo, ubuyobozi bwaryo bwagarutse ku rugendo rumaze imyaka 12, bugaragaza ko nubwo rwabayemo ibihe bitandukanye, rwabaye urw’iterambere no kwaguka.
Umuyobozi wungirije w’Itorero Intayoberana, Nizeyimana Emmanuel uzwi nka Nicky muri sinema, yagarutse kuri uru rugendo.
Yagize ati “Muri iyi myaka ntabwo byari byoroshye, kuko itorero si ikintu umuntu ahubukira cyangwa ahutiraho, kuko gisaba ibintu byinshi, birimo umuhamagaro, impano n’intambara ziba ari nyinshi, ariko turacyakomeza ntituzahagarara”.
Nicky yavuze no ku cyatumye iki gitaramo bacyita Gira u Rwanda, maze agira ati “Kugira u Rwanda nta bisa na byo, kuko kurugira ni ukwigira muri twebwe kuko turi Abanyarwanda”.

Nick yanavuze ko urugendo ruba rutoroshye kuko amatorero menshi adafashwa.
Ati “Ikintu cyose umuntu akora urugendo ntabwo rworoha, rimwe na rimwe umuntu ‘aripapa akanimama’ kubera ko amatorero menshi ntabyo bayafasha, urugengo ntirworohe na gato”.
Mu gusoza, ubuyobozi bw’Itorero Intayoberana bwavuze ko imyaka 12 rimaze, ari gihamya y’uko bishoboka guhuza umuco n’ibihe, ugakomeza kubaho no gukundwa n’abakiri bato.
Abazitabira iki gitaramo bagura amatike mbere y’igitaramo, ibiciro biri ku mafaranga y’u Rwanda 10000, 20000 na 25000 mu myanya y’icyubahiro, naho ku meza agizwe n’abantu umunani itike ikaba 200000Frw.
Ku munsi w’igitaramo, amatike azagurwa 15,000Frw, 25,000Frw na 35,000Frw, naho ameza y’abantu umunani ikaza ari 250,000Frw.

Mukanyandwi Marie Louise
