Kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2026, Abapolisi 209 basoje amahugurwa yo guhangana n’ibyihebe mu bice by’imijyi, kurinda abanyacyubahiro, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda.
Ni amahugurwa yasojwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, akaba yarateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Lekhwiya yo muri Qatar.
Aya mahugurwa yamaze ibyumweru bitandatu abera mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yitabiriwe n’abapolisi 209 bo muri Polisi y’u Rwanda, bakaba barongerewe ubumenyi n’ubushobozi mu bikorwa byo kurinda umutekano no guhangana n’ibibazo bitandukanye bibangamira ituze rusange.





