Aba Ofisiye b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) baturutse mu mitwe itandukanye bitabiriye amahugurwa ku Mategeko Mpuzamahanga Agenga Intambara (IHL), yateguwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara Imbabare (ICRC).
Aya mahugurwa yari agamije gusobanurira ba Ofisiye uburyo Amategeko Mpuzamahanga agenga Intambara, agira uruhare mu bikorwa bya gisirikare, cyane cyane imyitwarire mu bikorwa by’intambara, gutegura ibikorwa bya gisirikare, gufata ibyemezo no kurinda abasivili mu bihe by’intambara.
Aya mahugurwa yibanze kandi ku ikoreshwa ry’amahame y’ingenzi arimo kutarasa abasivili, gukoresha ingufu za gisirikare aho zigenewe no gushyiraho ingamba zikumira amakimbirane, abashishikariza gukoresha aya mategeko mu gutegura ibikorwa no gufata ibyemezo bya gisirikare.
Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabaye ku wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2026, akaba yaratangijwe ku mugaragaro na Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, ari kumwe n’Umuyobozi wa ICRC mu Rwanda, Madamu Aurelie Grange.



