Aba Ofisiye bo mu bihugu 10 basoje amasomo y’imiyoborere bamazemo umwaka
Aba Ofisiye 38 bo mu nzego zinyuranye z’umutekano bo mu bihugu 10 bya Afurika, basoje amasomo y’imiyoborere y’icyiciro cya 14, akaba yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze. Iki cyiciro cyari kigizwe na 23 b’Abanyarwanda na 15 baturutse mu bindi bihugu bya Afurika. Mu Banyarwanda harimo Abapolisi, abo mu rwego rw’u
