Kutagira uruganda rutunganya impu bihombya u Rwanda akayabo
Kuba u Rwanda rutagira uruganda rutunganya impu ziva ku matungo yo mu gihugu, bigatuma zoherezwa ku masoko yo hanze zidatunganyije, biteza Igihugu igihombo kinini, nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yabitangaje. Agira ati “Uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu bifite impu zikunzwe ku isoko mpuzamahanga, ariko tuzohereza hanze zitaratunganywa. Iyo dukoze isesengura, dusanga zashoboraga
