Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagize Brig. Gen. Patrick Karuretwa Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, akaba asimbuye kuri uyu mwanya Brig. Gen. Ronald Rwivanga, uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora umutwe w’Ingabo za Afurika y’Ibirasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye.
Itangazo ryo mu biro by’Ingabo z’u Rwanda dukesha aya makuru, ryo kuru uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026, rivuga kandi ko Brig Gen Karuretwa, azakomeza gukora inshingano nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe bufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.
