Ni mu marushanwa ku rwego rw’Igihugu yateguwe n’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), ku Kinyarwanda, Umuco n’Umurage mu mashuri yisumbuye, afite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, tunoze Ikinyarwanda, twimakaze umuco wacu”.
Ni amarushanwa yatangijwe tariki 10 Gashyantare 2026 na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugyu, Dr Bizimana Jean Damascène, akaba yasojwe ku ya 20 Kamena 2026 muri Lycée de Kigali (LDK), ikigo cya Ecole Secondaire Mubuga cyo muri Karongi gihize ibindi cyegukana umwanya wa mbere.
Bamwe mu banyeshuru bageze mu cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa, bavuze uko bayabonye.
Gatako Happ Amelia wiga ku kigo cy’amashuri cya Ecole Secondaire Bumbogo mu karere ka Gasabo yagize ati “Kuba twarisanze mu bigo bitanu bihatana ku rwego rwa nyuma byaradushimishije cyane nubwo twaje ku mwanya wa kane, bidusigiye isomo ryo gukora cyane kuko Ikinyarwanda si ururimi rworoshye nk’uko bamwe babyibwira. Turasabwa kwimakaza umuco nyarwanda no kumenya Ikinyarwanda birushijeho”.
Naho Mukwiye Arsen wiga ku kigo cya ES Mubuga ari na cyo cya higitse ibindi muri aya marushwanwa ati “Mbere y’uko tujya mu marushanwa hari byinshi ntari nzi byerekeye umurage w’Abanyarwanda, uko abami byari bimeze ariko ubu maze kumenya byinshi. Ikintu cyadufashije gutsinda tukaba aba mbere ni ukumenya amayeri y’uko uri bwitware imbere y’abakubaza, ndetse no gukora ubushakashatsi bwimbitse buruta ubwo wahawe, ugashaka ibindi bitabo ugasoma amateka kuko ibyo batubaza ntibiri mu ikoranabuhanga, hari n’ibyongerwamo kugira ngo bitange itandukaniro hagati y’abarushanwa”.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko Ikinyarwanda kigomba kwigishwa nk’isomo ry’ingenzi mu mashiri.
Ati “Politiki ya Minisiteri y’Uburezi ikomeza gushimangira ko Ikinyarwanda kigomba kwigishwa nk’isomo ry’ingenzi mu mashuri yose. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko abanyeshuri bazi neza ururimi kavukire batsinda neza izindi ndimi ndetse n’andi masomo”.

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, ari na bo bateguye aya marushanwa, yavuze ko abanyshuri bitabiriye bafite ubushake bwo kumenya umuco n’ururimi ndetse n’umurage .
Ati “Igishimishije twabonye muri aya marushanwa ni ubushake n’inyota biri mu banyeshuri bwo kumenya umuco n’ururimi n’umurage, kikaza kinashimangira ibyo ubushakashatsi bwacu bugenda bugaragaza yuko ubumenyi bw’amateka, bw’umurage n’ubw’umuco butarakomera cyane hakiri icyuho, ari nacyo gisobanura impamvu aya marushanwa akorwa”.
Abanyeshuri bageze mu kiciro cya nyuma cy’aya marushanwa baturutse mu bigo bitanu byo mu ntara zose z’Igihugu birmo:
Ecole Sécondaire Mubuga yo muri Karongi ari nayo yahize abandi ikegukana umwanya wa mbere ku manota 86%
Ikigo cyabaye icya kabiri ni Groupe Scolaire Remera Rukoma mu Majyepfo, yagize 85,5%.
Icya gatatu ni Ecole des Sciences Musanze yagize 84%.
Ikigo cyabaye icya kane ni Ecole Segondaire Bumbogo cyahagarariye Umujyi wa Kigali cyagize 83%.
Ikigo cyabaye icya gatanu ni TTC Kabarore ihagarariye Uburasirazuba cyagize 75%.
Itsinda ryari rigizwe n’abanyeshuri bane bahagarariye Intara y’Iburengerazuba biga mu kigo cya ES Mubuga muri Karongi babaye abambere, REB yabemereye mudasobwa buri wese no gusura inzu ndangamurage zose zo mu Rwanda.





Mukanyandwi Marie Louise
