Nibura abantu 35 biciwe mu gitero gikomeye cyagabwe hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Niger giherereye mu murwa mukuru, Niamey.
Minisiteri y’Ingabo ya Niger yatangaje ko abasirikare n’abapolisi 11, ndetse n’abasivili babiri bishwe muri icyo gitero cyabaye ku wa Kane tariki 18 Kamena 2026, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Diori Hamani.
Inzego z’umutekano zahise zitabara kugira ngo zisubize inyuma abagabye icyo gitero, zica abantu 22 bakekwaho kuba ari bo bakigabye, ndetse zifata abandi bagera kuri 20 mu bikorwa by’umutekano bikomeje hirya no hino mu murwa mukuru.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’indege za gisivili, cyatangaje ko ingendo z’indege n’izindi serivisi zo ku kibuga cy’indege zikomeje nk’ibisanzwe nubwo habaye icyo kibazo cy’umutekano, kandi ko ingamba zo kurushaho kurinda umutekano zakajijwe.
Niger imaze imyaka isaga icumi ihanganye n’inyeshyamba z’imitwe yitwaje intwaro, ishingiye ku mahame y’ubutagondwa ya kiyisilamu. Muri Mutarama uyu mwaka, abantu bakekwaho kuba ari Abajihadiste na bo bagabye igitero kuri icyo kibuga cy’indege.
Kimwe n’ibihugu bituranyi bya Burkina Faso na Mali, Niger iyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare bwabufashe buhiritse ubwari buhari, aba basirikare bakaba bashinja bwari buriho kunanirwa guhangana n’ihohoterwa ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke byari byugarije igihugu.
