Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, asanga abapolisikazi bakora akazi kabo neza, ntibibabuze kwita no ku miryango yabo, bityo kuri we akababonamo icyitegererezo ku bari inyuma yabo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kamena 2026, ubwo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hatangizwaga inama y’iminsi ibiri ihuza Abapolisikazi bakorera mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.
Ni inama ibaye ku nshuro ya 14, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongerera ubushobozi abapolisikazi mu kurushaho gukorana n’abaturage”.
Minisitiri Uwimana yagize ati “Ndashima buri mupolisikazi wambaye uyu mwambaro uyu munsi. Ntimuri abagenzura iyubahirizwa ry’amategeko gusa, ahubwo muri icyitegererezo ku bari inyuma yanyu. Abagore bari muri uyu mwuga ntibubahiriza amategeko gusa, ahubwo bagira imbaraga n’ubushobozi byihariye mu guhuza abaturage n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko. Dukomeze kugaragaza ko umupolisikazi atari inkuru gusa, ahubwo ari umutima w’aka kazi”.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Umuyobozi uhagarariye UNDP mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, yagarutse ku nshingano zitoroshye zigaragaza imbaraga, ubushobozi n’ubwitange by’umugore mu kwita ku kazi ke ka buri munsi, ndetse n’umuryango we.
Yagize ati “Bamwe bumva ko bidashoboka gukora kandi uri umugore, ndetse ukabifatanya no kwita ku muryango wawe. Turi urugero rwiza rw’uko bishoboka kandi dufite ubushobozi bwo guhangana n’imbogamizi duhura na zo”.
Iyi nama yanitabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye.




