Nyamasheke: Bafite icyizere cyo kongera kubona amafaranga aturutse ku rutoki
Abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, baravuga ko bafite icyizere cyo kongera kubona amafaranga aturutse ku buhinzi bw’urutoki nk’uko byahoze mbere. Ibi barabitangaza nyuma y’uko mu Mirenge ya Bushekeri na Karengera hubatswe inzu zigezweho (Green Houses), zituburirwamo imbuto y’urutoki ibasha guhangana n’uburwayi. Ni umushinga watewe inkunga n’Ikigega gitera inkunga imishinga
