Iri Murikagurisha riratanga icyizere cy’ejo hazaza h’ubukungu bw’Igihugu-Minisitiri Kajangwe
Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Imurikagurisha Mpuzamahanga ririmo kuba ku nshuro ya 29 (Expo2026), Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko iri murikagurisha ritanga icyizere cy’ejo hazaza h’ubukungu bw’Igihugu. Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2026, kiyoborwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), abayobozi batandukanye ndetse hakaba
