Mu muhango wo gusoza Imurikabikorwa Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku nshuro ya 19, ryaberaga ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali, ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa basaga 670, abamamazabuhinzi bihaye umukoro wo gufasha abahinzi kongera umusaruro. Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariti 31 Nyakanga 2026.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye na One Acre Fund Rwanda, batanze impamyabushobozi ku bamamazabuhinzi 311 bo mu kiciro cya kabiri, bazafasha abahinzi kugera ku umusaruro ushimishije.
Abo bahawe impamyabushobozi basoje amahugurwa yateguwe na MINAGRI, ibinyujije muri RAB, ku bufatanye na One Acre Fund.
Muri bo harimo abajyanama b’ubuhinzi 234 bakorera ku byanya bigega, ndetse n’abakozi 77 ba One Acre Fund bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu muryango hirya no hino mu gihugu.
Mushimiyimana Eric avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa, bazegera abahinzi bakabafasha kuzamura umusaruro wabo.
Ati “Umusanzu wacu nyuma y’aya mahugurwa ni ukwegera abahinzi tubigishe ndetse tubafashe mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi butari bumeze neza, bakabikora kinyamwuga”.

Dorcelle Mukeshimana wo mu Karere ka Burera, avuga ko ibibazo byagagaraga mu buhinzi mu gihe cy’imihindagurikire y’ikirere byakemutse.
Ati “Ikibazo iwacu dufite mu buhinzi ni imihindagurikire y’ibihe, imvura igwa ari nyinshi, ikabura kare. Mu kwishakamo ibisubizo tuzakora ubuhinzi bubungabunga ubutaka, bikazafasha abahinzi bacu kutangiza ubutaka duharura tukanasasira. Hari abahinzi bahinga ibishyimbo tweretse uko bikorwa barabikora bitanga umusaruro, kuko kuri are imwe ntibezagaho ibiro birenze 10-15, nyuma yo gukora ubuhinzi busigasira ubutaka, ubu kuri are havaho ibiro biri hagati ya 20-40, bikaba bije gutanga ibisubizo ku bahinzi”.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza One Acre Fund n’inzego za Leta, Sonia Muhikaze, avuga ko hari impinduka zifatika zagezweho mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, binyuze mu guhugura abamamaza buhinzi.
Ati “Kugeza uyu munsi ibyagezweho hari impinduka zifatika, nko mu cyiciro cya mbere cy’igerageza byagaragaye ko umusaruro w’ubuhinzi wiyongereyeho 16%, ndetse n’ikigero cya 94% cy’iyubahirizwa ry’imihingire myiza nko kongera ikoreshwa ry’imbuto z’indobanure, amafumbire atandukanye no gufata neza umusaruro”.

Sonia yasabye abasoje aya mahugurwa gufasha abahinzi aho batuye kugera ku musaruro mwiza, ugendanye na gahunda ya Leta y’icyirekezo 2030.
Ati “Uyu munsi hari icyo dusaba abamamazabuhinzi bahawe impamyabumenyi, muhawe umukoro wo gufasha abahinzi kugera ku musaruro mwiza aho mutuye, no gufasha mu kugeza gahunda za Leta kugerwaho hongorwa umusaruro w’ubuhinzi, byibuze 50% mu mwaka wa 2030”.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’agateganyo ushinzwe Ubworozi n’Ikoranabuhanga rishingiye ku bushakashatsi muri RAB, Dr. Mupenzi Mutimura, avuga ko kuba abamamazabuhinzi bahawe impamyabushobozi ari ibintu bikomeye kandi by’ingenzi, kuko bizagira uruhare mu gufasha abahinzi kongera umusaruro.
Ati “Ni ibintu bikomeye by’ingenzi kugira ngo muzafashe aborozi n’abahinzi mu kongera umusaruro wabo. Turashaka kwihaza mu biribwa, ntabwo dushobora kubigeraho mutabigizemo uruhare rukomeye.”
Nyuma yo guhugura abamamaza buhinzi, hateganyijwe kugera ku masite y’ubuhinzi asanga asaga 1100, ndetse no ku bahinzi basaga ibihumbi 115 n’ubuso bungana na hegitari zisaga ibihumbi 62.

Mukanyandwi Marie Louise
