Umubare w’abamaze kwitaba Imana bazize umutingito ukomeye wibasiye amajyepfo y’uburengerazuba bw’u Buyapani wageze nibura ku bantu 13, mu gihe abatabazi bakomeje gushakisha abagwiriwe n’ibisigazwa by’inyubako zasenyutse baba bagihumeka.
Uyu mutingito wari ku gipimo cya 6.8 wibasiye Intara ya Kumamoto mu ijoro ryo ku wa Kabiri, utuma abantu benshi bahunga.
Ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryatangaje ko abantu batatu mu bapfuye baguye mu isoko rya Aeon Mall riherereye i Kashima, nyuma y’aho igice cy’igorofa ya kabiri cy’iyo nyubako gisenyukiye.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, yihanganishije imiryango y’ababuze ababo anashimira inzego z’ubutabazi ku kazi zikomeje gukora.
Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iby’imiterere y’ikirere n’ibiza (JMA), cyabanje gutangaza ko uwo mutingito wari ku gipimo cya 7.1, ariko nyuma Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku butaka (USGS) cyawushyize ku gipimo cya 6.8. Abahanga bavuga ko ibipimo by’imitingito bishobora guhindurwa nyuma y’isesengura ryimbitse ry’amakuru mashya.
Mu mujyi wa Kashima, ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryatangaje ko igorofa ya kabiri y’isoko rya Aeon Mall yasenyutse.
Amashusho yafashwe aho byabereye agaragaza umwotsi w’umweru uzamuka muri iyo nyubako, mu gihe abantu bahungaga biruka berekeza aho imodoka ziparika. Hanagaragara ko ibice byinshi by’inyuma by’iyo nyubako byasenyutse, hagasigara hagaragara ibyuma biyubatsemo.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko abantu umunani bamaze gutabarwa bavanywe muri iryo soko.
Aeon Mall ni uruhererekane rw’amasoko manini acururizwamo azwi cyane mu Buyapani, rukaba rufite hafi amasoko 160 hirya no hino mu gihugu. Ayo masoko arimo amaduka akomeye, butike, farumasi ndetse n’aho abantu bafatira amafunguro.
Ahandi hatandukanye, amashusho yerekanwe na televiziyo y’igihugu, NHK, agaragaza imihanda n’ibiraro byacitse, inyubako nyinshi zahiye, serivisi za gari ya moshi zirahagarara, ndetse n’amashanyarazi arabura mu ngo nyinshi.
Icyakora inzego zitandukanye zavuze ko imibare yatangajwe y’abahitanywe n’uyu mutingito ishobora kwiyongera, kuko abatabazi bataragera hose aho inyubako zasenyutse, gusa ubutabazi burakomeje.
