Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2027, abanyeshuri 277,452 bo mu mashuri abanza, mu gihugu hose baratangira ibizamini bya Leta bisoza iki cyiciro cy’umwaka wa 2025-2026.
Ugereranyije n’abakoze ibi bizamini umwaka ushize w’amashuri, abanyeshuri babikora biyongereyeho 56,525 ndetse n’ibigo by’amashuri bifite abakandida bakora uyu mwaka bikaba byariyongereho 80, muri ya gahunda ya Leta y’uko umwana wese agomba kwiga.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Carlene Seconde Umutozi, yasabye abagira uruhare muri ibi bizamini gukora ibishoboka bikagenda neza.
Aha yibanze ku barezi babikurikirana bikorwa, kwirinda kubikopeza, ndetse no kwirinda ikindi cyose cyatuma bidakorwa uko byagenwe.
Ibi bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’uyu mwaka, biteganyijwe ko bikorerwa kuri site 1,182 mu gihugu hose, kandi bigakorwa mu gihe cy’iminsi itatu, ni ukuvuga kuva ku itariki 7-9 Nyakanga 2026.
Biteganyijwe ko kuri uyu munsi wa mbere, abanyeshuri bakora imibare n’Ikinyarwanda, umunsi ukurikiyeho bagakora Icyongereza, Social studies n’Iyobokamana, naho ku munsi wa nyuma bagakora Science and Elementary Technology (SET), nk’uko byatangajwe na NESA.
