Abagenda na bisi bagaragaza ko kimwe mu bibazo bikibagoye harimo kumenya amakuru arebana na bisi, aho usanga bamara iminota myinshi ku byapa bazitegereje hakaba n’igihe iza yuzuye.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa Sosiyete ya Leta ishinzwe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, Ecofleet Solutions, butangaza ko hatangijwe igerageza ry’uburyo bw’ikoranabuhanga, buzafasaba abagenzi mu Mujyi wa Kigali kujya bamenya aho bisi zigeze, bakazitegereza bazi igihe zibagereraho, ndetse hakazabaho na ‘Application’ ya telefone yabafasha kubimenya.
Iyi gahunda kandi yiyongereye ku zindi zimaze igihe zishyirwa mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho kuva mu cyumweru gishize, hari imihanda yo mu Mujyi wa Kigali yatangijwemo gahunda y’ibisate byagenewe kugendwamo gusa na bisi zitwara abagenzi mu masaha yo kujya ku kazi.
Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yatangaje ko iri koranabuhanga rinajyanye n’irindi ryamaze gushyirwa muri bisi 320 zashyizwemo camera zizajya zituma amakuru y’aho zigeze amenyekana.
Ati “Ni umushinga umaze amezi agera kuri atandatu tuwukora, kandi twahereye ku bindi byari byarubatswe ku buryo tubona bisi aho igeze, niba yubahiriza igihe, n’abashoferi ubu tuba tuzi umubare wabo.”
Akomeza avuga ko kandi iri koranabuhanga, umuntu ashobora no kuzajya aryifashisha akoresheje application yo muri telefone ye, ku buryo amenya igihe bisi ashaka gutega iri bugerere aho ayifatira.
Ati “Ni ibintu turi gukora kugira ngo ayo makuru tujye tuyaha abagenzi bari ku byapa, ariko si ku byapa gusa ahubwo n’abari mu rugo twifashije Application”.
Iri koranabuhanga risanzwe ryifashishwa mu bihugu byateye imbere birimo ibyo ku Mugabane w’u Burayi, aho umuntu aba yicaye mu rugo, akareba ku ikoranahanga rya telefone ye akamenya bisi ziri mu cyerekezo aherereyemo n’igihe ziza kuhagerera, bigatuma ajya aho azifatira igihe cyegereje atarinze kujya gufata umwanya we ategereje atazi igihe zimugereraho.
Iri gerageza ryatangirijwe mu bice bibiri byo mu Mugi wa Kigali ariho Rwandex ndetse na Kacyiru, ahari ibyapa by’ikoranabuhanga bigaragaza igihe imodoka iri buhagerere n’aho igeze muri uwo mwanya.
Mukanyandwi Marie Louise
