Croix-Rouge y’u Rwanda kuri uyu wa 24 Mata 2026 yibutse ku nshyuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abakozi bayo, n’abana barererwaga muri iki kigo, ndetse n’abari barahahungiye.
Ni umuhango wabanjirijwe n’igikorwa cyo kuremera abacitse ku icumu bo mu mudugudu wa Jurwe, Akagari ka Mukuyu, Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Bamwe mu baremewe harimo Gahongayire Chantal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimiye Croix-Rouge y’u Rwanda idahwema kubazirikana.
Ati “Ndishimye cyane kuba duhawe iyi nkunga yo kugira ngo tubashe kubaho no kugira aho tuva n’aho tujya dukomeze kwiteza imbere. Ibi bitwongerera ibyishimo ndetse bikanatugaragariza ko nubwo twabuze imiryango yacu, dufite indi miryango nka Croix-Rouge itwitaho bishoka byose”.
Murekeyisoni Alodia, na we yagize ati “Ndashimira kuba ubu ntuye mu nzu nahawe na Croix-Rouge y’u Rwanda, numva mfite imbaraga kandi nishimye, kuko Croix-Rouge imeze nk’umubyeyi utwitaho, kandi uduhora ku mutima.”
Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda Karasira Wilson, yavuze ko nka Croix-Rouge y’u Rwanda iyo bagize igihe nk’iki cyo kwibuka, bibuka bakanazirikana n’abababaye baciye mu bihe bikomeye, batishoboye bagihangana n’ibisigisigi batewe n’ibikomere bya Jenoside kugira ngo barusheho kwiyubaka.
Ati “Mwariyubatse ariko murakomeje kugira ngo mugire n’ahandi mugera, ni yo mpamvu twahisemo kugaruka hano kugira ngo twongere turemere ababikwiye babikeneye kurusha abandi akaba aribo duheraho. Ibikorwa bizakomeza n’indi myaka ariko ubu twashoboye nibura kuremera abantu 35 baza kubona ubufasha bw’amafaranga ibihumbi 100 buri wese bibafasha mu ubuzima bwa buri munsi, nubwo atari ubufasha bunini ariko byibuze hari icyo buri bufashe. Hari n’ibindi bikoresho bibafasha mu ubuzima busanzwe, n’indi nkunka byibuze ku bantu 32 bahabwa ibihumbi 300 kuri buri wese, bibafasha gukora imishinga mito mito yabafasha kwiteza imbere no gukomeza ubuzima, byibura bibunganire”.

Karasira ubwo bibukaga inzirakarengane zazize Ienoside yakorewe Abatutsi, yashimiye ababaye intwari bakoze ibidasanzwe.
Ati “Hari abo tubona bahagarara bagahamya ko mu bihe bikomeye hashobora kubonekamo intwari zikora ibidasanzwe, ni n’ubutumwa baduhaye y’uko mu gihe gikomeye tuba tugomba guhagarara tukaba abanyakuri haba mu buzima bwacu no mu nshingano, ku buryo hari igihe abandi bazabyibuka. Ni gihe kandi twibuka ko tutagomba kuba ibigwari ahubwo dukwiye kuba intwarari.
Akomeza avuga ko nka Croix-Rouge bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatitsi muri Mata 1994, ariko by’umwihariko umunsi bafata nka Croix-Rouge y’u Rwanda kugira ngo bibuke banazirikane abari abakozi, n’abana babaga muri kiriya kigo ndetse n’Abanyarwanda bose bazize Jenoside banakomeza abayirokotse.
Ati “Mwanyuze mu bihe bikomeye, n’ibintu ubundi umuntu atabona uko avuga ariko muriho turabishimira Imana, kandi turashima n’Inkotanyi zabashije guhagarika Jenoside kugira ngo hagire abarokoka amateka atazimangana, hagire abarokoka tuzafatanye kubaka Igihugu”.
Croix-Rouge y’u Rwanda yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagera kuri 69, inatanga ubufasha ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi aho abantu 35 buri wese yahawe ibihumbi 100 naho abandi 32 buri wese ahabwa ibihumbi 300 bizabafasha gukora imishinga mito mito .


Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this