Ubuyobozi bw’u Bushinwa bwimuye abaturage barenga Miliyoni imwe bari batuye mu bice byo mu burasirazuba bw’iki gihugu, harimo n’umujyi wa Shanghai uzwiho kuba ihuriro rikomeye ry’imari, mu gihe inkubi y’umuyaga yiswe Dolphin yageraga muri ibyo bice.
Iyi nkubi y’umuyaga yazanye n’imvura nyinshi ndetse ihagarika ibikorwa by’ubwikorezi mu bice bitandukanye. Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2026, indege zigera ku 1,000 zasubitse ingendo zazo muri Shanghai honyine.
Nubwo abayobozi bagabanyije ubukana bwa Dolphin bakayishyira ku rwego rw’umuyaga wo mu turere dushyuha, baracyaburira abantu ko hashobora kugwa imvura nyinshi cyane, hakabaho imyuzure ikomeye ndetse n’inkangu kugeza ku wa Gatatu w’iki cyumweru, mu gihe uwo muyaga ukomeje kwerekeza mu majyaruguru y’iki gihugu.
Ubwo iyi nkubi y’umuyaga yageraga bwa mbere ku butaka i Yuhuan, mu Ntara ya Zhejiang, ku Cyumweru saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, yari ifite umuyaga ufite umuvuduko wa kilometero 150 mu isaha.
Kuri uyu wa mbere kandi, hateganyijwe imvura nyinshi mu Ntara za Shandong, Henan, Hubei, Anhui, Jiangsu na Zhejiang, ndetse no mu mujyi wa Shanghai.
Inzego z’ubuyobozi zasabye abaturage kwirinda ibikorwa byo hanze, mu gihe ahantu nyaburanga hakunzwe n’abakerarugendo hafunzwe.
Abahanga mu iteganyagihe bavuga ko mu bice bimwe bya Zhejiang hashobora kugwa imvura iri hagati ya milimetero 250 na 500 mu minsi mike iri imbere.
Mu mujyi wa Hangzhou, umurwa mukuru w’Intara ya Zhejiang, abayobozi bakuyeho amafaranga ya parikingi y’imodoka mu byanya rusange byose, kugira ngo abashoferi bashake aho kwikinga kubera umuyaga ukomeye n’amazi y’imyuzure.
Ahandi muri Zhejiang, abategetsi bo mu mujyi wa Wenzhou bimuye abaturage bagera ku 900,000, banashyiraho ahantu ho gukorera ubutabazi no kwakira abimuwe harenga 1,000.
