Home IMYIDAGADURO Amavubi yadwinze Djibouti anayisezerera mu mukino wo kwishyura

Amavubi yadwinze Djibouti anayisezerera mu mukino wo kwishyura

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yasezereye iya Djibouti ubwo yari imaze kuyitsinda ibitego bitatu ku busa mu mukino wo kwishyura wakiniwe kuri stade Amahoro.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakiriye iya Djibouti kuri uyu wa Kane saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika y’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Uyu mukino waje ukurikira uwabanje wari wabaye ku Cyumweru, tariki ya 27 Ukwakira 2024, aho Djibouti yatsinze u Rwanda igitego 1-0 na bwo bakiniye kuri Stade Amahoro.

Kapiteni w’Amavubi ya CHAN, Muhire Kevin, yari yijeje abanyarwanda n’abakunzi b’Amavubi by’umwihariko ko mu myitozo bamaze iminsi bakora, bakosoye amakosa yo ku mukino ubanza, ndetse biteguye gutanga  ibyishimo ku kigero cya 1000% kuko umukino wo kuri uyu wa Kane bawufashe nk’uwa nyuma.

Ku ruhande rw’Umutoza Frank Spittler Torsten, we yavuze ko abakinnyi yongeyemo mu busatirizi yizeye ko hari icyo bashobora gufasha ikipe ye kuri uyu mukino.

Umutoza Frank Spittler Torsten

Ibitego 2 by’Amavubi yatsinze yabitsindiwe na Dushimirimana Olivier naho Tuyisenge Arsene atsindamo ikindi gitego cya 3 cyabaye nk’agashinguracumu.

Iminota y’ibanze yaranze umukino…

1.55′ Muhire Kevin na Mbonyumwami Thaiba bazamukanye umupira nuko Muhire Kevin awushota hejuru y’izamu.

9′ Dushimirimana Olivier yatsinze igitego cya mbere ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma y’umukino utavanga imbere y’izamu rya Djibouti ubona ko igitego cyanutse.

15′ Koruneli k’uruhande rw’u Rwanda yatewe na Muhire Kevin isanze Yunusu ahagaze neza gusa umupira awutera hejuru y’izamu.

23′ Dushimirimana Olivier uzwi ku izina rya Muzungu yarekuye ishoti imbere y’izamu rya Djibouti igitego cya kabiri cy’Amavubi kiba kikubisemo abakunzi bayo si uguhamiriza ivumbi rirarumuka.

40′ Ahmed Aden yafashije ikipe yigihugu ya Djibouti kugera imbere y’izamu ry’u Rwanda ku nshuro ya gatatu ariko Muihawnayo God akora akazi ke neza.

43′ Mbonyumwami Thaiba yari ahaye umupira Dushimirimana ngo atsinde igitego cya gatatu atiko umuzamu wa Djibouti umupira awufata neza cyane.

Iminota 45 isanzwe yarangiye u Rwanda rugifite ibitego bibiri ku busa bwa Djibouti nuko umusifuzi yongeraho umunota umwe gusa kuko umukino muri rusange ntiwigeze uhagarara ngo bibe byatuma bongeraho iminota y’inyongera myinshi, ni uko urangira ntagihindutse.

46’ Umukino watangiranye ingufu zidasanzwe cyane cyane ku ruhande rwa Djibuti aho wabonaga ko bari kugerageza gushyira mu bikorwa ibyo umutoza wabo yabasabye.

48′ Ruboneka Jean Bosco yabonye umupira imbere y’izamu rya Djibouti gusa ku bw’amahirwe make awutera hejuru.

57′ Abakinnyi ba Djibouti wabonaga ko bafite gahunda yo kwirida gutsindwa ibitego byinshi kuko bakinaga nko kurinda izamu ryabo gusa byo kugarira nta gahunda yo kwataka bafite, Muhire Kevin yarwanye n’umupira imbere y’izamu rya Djibouti nuko umuzamu aba ibamba umupira awushira muri koruneli. Koruneli yatewe n’uko Thaiba ashatse gutsinda igitego umuzamu umupira awugarurira ku murongo.

61′ Djibouti yiyandayanze izamukana umuipira imbere y’izamu ry’u Rwanda ariko Nshimiriman Yunusu aratabara umugambi wo gutsinda upfuba utyo .

71′ k’uruhande rw’Ikipe y’Amavubi y’u Rwanda habayeho impunduka, umutoza asimbuza Dushimiriman Olivier na Mbonyumwami Thaiba basimburwa na tuyisenge Arsene ndetse na Twizerimana onesme.

78′ Mugisha Gilbert yari atsinze igitego cya gatatu ku ruhande rw’u Rwanda ariko umusifyuzi wo k’uruhande amanika igitambaro avuga ko yaraririye.

80′ Kufura y’u Rwanda ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert, kufura yatewe na Muhire Kevin birangira umuzamu wa Djibouti Sulait umupira awufashe.

Abafana bari baje gushyigikira ikipe yabo

88′ Kufura y’u Rwanda yatewe na Muhire Kevin ku ikosa ryakorewe mugisha Gilbert, nta musaruro yatanze kuko byarangiye Muhire Kevin awuteye hejuru y’izamu.

90′ Mu ntambara ikomeye umupira utava mu rubuga rw’amahina imbere y’izamu rya Djibuti, Tuyisernge Arsene yaciye mu rihumye abakinnyi ba Djibuti maze bimuha amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu ku ruhande rw’ u Rwanda cyabaye nk’akanozangendo no gushimangira ibyo bijeje Abanyarwanda no mu maso ya Perezida Kagame wari wigereye muri Stade Amahoro kureba uyu mukino.

90’ Umukino wongeweho iminota 4, iminota wabonaga ari iyo kwishimisha k’uruhande rw’uRwanda, ni uko ifoto mbi yanyuma ivuzwa nta gihindutse k’umukino ari ibitego 3 k’uruhande rw’uRwanda no k’ubusa k’uruhande rwa Djibuti.

Nyuma y’iyi tsinzi k’uruhande rw’uRwanda, biteganyijwe ko u Rwanda ruzongera gukina mu ijonjora rikurikiye n’ikipe izarokoka hagati ya Sudan y’Epfo na Kenya.

 

Ufitinema A. Gérard 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here