Categories: Amakuru

Amb. Bakuramutsa yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Slovenia

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yashyikirije Perezida wa Slovenia, Nataša Pirc Musar, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.

Impande zombi kandi zagiranyeibiganiro ku gushimangira umubano mu nzego zitandukanye, igikorwa cyabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu Mujyi wa Ljubljana.

Nyuma y’iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, Ambasaderi Bakuramutsa na Perezida Nataša, bagiranye ibiganiro, aho bashimangiye akamaro ko guteza imbere ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu byombi.

Ibi byitezweho gufungura amahirwe mashya mu iterambere ry’ubukungu, no gukomeza gusigasira umubano mwiza usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Slovenia.

Ambasaderi Bakuramutsa, asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Liechtenstein, Vatican, Autriche ndetse n’u Busuwisi ari n’aho afite icyicaro.

U Rwanda na Slovenia bifitanye umubano mwiza wa dipolomasi n’ubutwererane mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bya politiki, ubukungu, ibidukikije ndetse n’imikino.

Muri Mata 2023, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia, Urška Klakočar Zupančič, yasuye u Rwanda anagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu.

Mu mwaka wa 2025, itsinda ry’abahagarariye Guverinoma ya Slovenia, abafatanyabikorwa mu iterambere, abikorera ndetse n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi basuye u Rwanda bagamije kurushaho gusuzuma amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye arurimo.

Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

4 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

12 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago