Categories: Imikino

APR BBC yatsinze Patriot BBC umukino wa kabiri mu ya nyuma ya kamarampaka

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 20 Kanama 2026, ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 94-87 mu mukino wa kabiri mu ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball mu bagabo mu Rwanda, ikoza imitwe y’intoki ku gikombe.

Ni umukino wabereye muri BK Arena, ukaba wari ukomeye urimo guhanga kwinshi, aho Patriots yasabwaga gutsinda kugira ngo irebe ko yanganya na APR BBC yayitsinze mu mukino ubanza, mu gihe iyi yo yashakaga gutsinda kugira ngo yongere amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Muri uyu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi, agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 25 kuri 24 ya Patriots BBC, bivuze ko ikinyuranyo cyari gito cyane.

Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana, amakipe yombi agendana mu gutsinda amanota binyuze mu bakinnyi barimo Craig Randall na Garba Chingka Kennedy, wabonaga ko bashaka kwegukana intsinzi.

APR BBC yakomeje gukina neza ari na ko yongera ikinyuranyo cy’amanota, biza no kuyihira kuko igice cya mbere cyarangiye iri imbere n’amanota 49 kuri 45 ya Patriots BBC.

Patriots BBC yakomeje guhatana ngo irebe ko yakuramo ikinyuranyo, aho abakinnyi bayo Noel Obadiah na Damarian Franklin bakoze iyo bwabaga ariko ntibabigeraho, kuko agace ka gatatu karangiye APR BBC ifite amanota 69 kuri 65 ya Patriots BBC, ikinyuranyo cy’amanota ane kigumamo.

Mu gace ka nyuma n’ubundi APR BBC yakomeje kurusha Patriots BBC, umukino muri rusange urangira APR BBC yegukanye intsinzi ku manota 94-87.

Biteganyijwe ko umukino wa gatatu uzaba ku wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2026, Patriots BBC yawutsinda bakazakomeza ku mukino wa kane, naho APR BBC yawutsinda igatwara igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

2 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

4 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago

Perezida Kagame asanga ikibazo cy’imyambarire kitagombye kureberwa ku bagore gusa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore…

6 days ago