Categories: Imikino

APR FC yanyagiye Rayon Sports 4-1 yegukana ‘FERWAFA Super Cup’

Ikipe ya APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 4-1, yegukana igikombe kiruta ibindi cya ‘FERWAFA Super Cup’ 2025, mu mukino wari wavugishije benshi wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2025.

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi, ariko ukabona ikipe y’Ingabo z’Igihugu ari yo irusha Rayon Sports gusatira, ibi byaje no kuyihira kuko ku munota wa 18 w’umukino APR FC yafunguye amazamu, ku mupira umunyezamu Kwizera Olivier yafashe nabi uramucika, William Togui wari uhagaze neza awutera mu izamu.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 43, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ronald Ssekiganda n’umutwe ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Memel Dao. Igice cya mbere kirangira APR FC iri imbere ya Rayon Sports n’ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi APR FC ikina neza, bituma ku munota wa 70 APR FC ibona igitego cya gatatu ku mupira Dauda Yussif yateye Yannick Bangala arawugarura, Douda arawusubirana yinjira mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu Kwizera Olivier, inshundura zinyeganyega uko.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Rayon Sports yaje kwinyara mu isunzu, maze ku munota wa 93 (muri 5 y’inyongera) ibona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Ndikumana Asman.

Ku munota wa 95, APR FC yabonye igitego cya kane ku mupira Ruboneka Bosco yinjiranye mu rubuga rw’amahina, acenga umuzamu Kwizera yitura hasi, awuhereza Mamadou Sy wari uhagaze neza ahita awushyira mu rushundura, umukino urangira APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 4-1, yegukana FERWAFA Super Cup gutyo.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

14 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

22 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

6 days ago