Categories: Ibidukikije

Musanze: Bahawe imbabura zizabafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Musanze, ni bamwe mu baturage bagorwa n’imibereho irimo no kubona ibicanwa bitewe no kutagira amashyamba bakuramo ibiti byo gucana, bityo bakagirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe, ni muri urwo rwego umuryango COPORWA wabageneye imbabura zizabafasha mu guhangana n’icyo kibazo.

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagali ka Mugari bahawe izi mbabura, bavuga ko zigiye kubafasha kuko bagorwaga no kubona inkwi zo gucana kandi ko bagiye kubungabunga ibidukikije, mu guhangana n’imihindagurikire yibihe.

Mupenzi Jean Pierre, umuhuzabikorwa w’abasigajwe inyuma n’amateka mu Karere ka Musanze, yagize ati “Twishimiye iki gikorwa cyo kuba duhawe izi mbabura, hari byinshi zigiye gukemura, kuko ntitwagiraga udushyamba ntaho gukura irukwi twari dufite, ugasanga ducana ibiturusu bibisi, imyotsi ikatwica ugasanga abenshi barwaye amaso kubera gucana ibintu bicumba. Ubu kuva uyu munsi wanone, tuzajya dushakisha tubone n’ikiro cy’amakara ducane”.

Mushimiyimana Clementine na we yagize ati “Abagore ni twe twahuraga n’ibibazo cyane cyane kuko ari twe duteka, kandi tukaba twaburaga inkwi tugacana ibitera imyotsi kandi tuzi ko ihumanya ikirere, kuko akenshi inkwi twazifatishishaga amacupa ya pulasitiki ngo zake kuko hari igihe ziba zitumye. Icyo gihe rero ubuzima bwacu n’ubw’ikirere biba birimo kwangirika, ariko ubu ntibizongera kubaho”.

Bishimiye imbabura bahawe

Muhawenimana Martha, umukozi wa COPORWA ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye, uburezi n’ubuzima ku basigajwe inyuma n’amateka, ari na we uhagarariye uyu mushinga wo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe by’umwihariko ku bagore, yagize ati “Wasangaga bahinga ibyatsi bakaba aribyo bacana ugasanga imyotsi yabamennye amaso, ariko ubu ubwo mubonye imbabura nimubona udukara cyangwa se udukwi, igihe mwabuze amakara muzajya mucana”.

Ingabire Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COPORWA, avuga ko izi mbabura batanze zifasha abasigajwe inyuma n’amateka guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Twatanze izi mbabura kugira ngo turwanye ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, ni yo mpamvu twabahaye imbabura za cana rumwe kugira ngo zibafashe mwe kongera kujya mutema ibiti bibakikije, ahubwo mujye mukoreshe udukara dukeya n’inkwi nkeya”.

Ni umushinga uterwa inkunga na Right and Resources Initiative (RRI) yo mu gihugu cya Canada, ku bufatanye na Repleac Saus Regional en Afrique, ugashyirwa mu bikorwa na COPORWA, hatanzwe imbabura ku miryango 60 ndetse hanatangwa imyenda 20   mu rwego rwo guteza imbere imbyino gakondo z’intwatwa, hagamijwe gusigasira umuco gakondo.

Ingabire Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COPORWA ashyikiriza imbabura abagenerwabikorwa

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

14 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

22 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

6 days ago