Indwara y’umutima iri mu cyiciro cy’indwara zitandura, zigira ingaruka z’ubuzima mu gihe kirekire, kandi akenshi zigatuma hakenerwa ubuvuzi bw’igihe kirekire.
Icyegeranyo cyakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) cyo mu 2023, cyerekana ko indwara zitandura ari ikibazo gikomeye cy’ubuzima mu Rwanda. Cyerekana kandi ko umubare w’abapfa bitewe n’indwara zitandura bari mu byiciro by’ingenzi birimo indwara z’umutima, Kanseri na Diyabete.
Mu nama mpuzamahanga ku ndwara zitandura yateraniye i Kigali kuva ku wa 13-15 Gashyantare 2025, Dr. Tedros, Umuyobozi Mukuru wa OMS, yashimye intambwe ifatika u Rwanda rumaze gutera muri urwo rugamba rwo kurwanya indwara zitandura, harimo n’iy’umutima.
Indwara y’umutima mu Rwanda ihagaze ite?
Indwara y’umutima kimwe n’izindi ndwara zose zitandura, Leta y’u Rwanda yashyize mu bikorwa ingamba zikomeye mu kurwanya indwara y’umutima; aho twavuga nko kuzamura imisoro ku itabi n’inzoga, ubukangurambaga mu itangazamakuru ku byo itabi ryangiza mu mubiri, kutemerera ibitangazamakuru kwamamaza itabi n’inzoga, gushishikariza Abaturarwanda gukora siporo, no kurya indyo yuzuye mu rwego rwo guhashya iyo ndwara.
Ni gute wakwirinda indwara y’umutima?
Niwibonaho cyangwa undi muntu uri hafi yawe ibimeyetso bikurikira; shaka ubuvuzi bwihutirwa:
Irene Nyambo
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…