Abasaba kujyana mu isanzure n’uwo muherwe bagomba kuba bujuje ibintu bibiri: bakwiye guteza imbere “igikorwa icyo ari cyo cyose” bakora mu “gufasha abandi bantu n’umuryango mugari mu buryo runaka”.

Kandi bakaba “bashaka gufasha abandi bari kumwe mu rugendo bahuriye kuri izo ntego”, nkuko Yusaku yabivuze.

Yongeyeho ati: “Naguze imyanya yose, rero ruzaba ari urugendo rwo mu muhezo”.

Bwana Yusaku – umuherwe mu byo kumurika imideri no gukusanya ibikorwa by’ubugeni (art) – mbere yavuze ko ateganya gutumira “abanyabugeni” bakajyana muri urwo rugendo mu cyogajuru ‘Starship rocket’.

Ariko ubu avuga ko uyu mushinga yagize ibyo ahinduramo “uzaha amahirwe abantu bo mu bice bitandukanye by’isi yo kwitabira uru rugendo”.

Yagize ati: “Niba wibonamo umunyabugeni, ubwo uri umunyabugeni”.

Mu mwaka ushize, yanatangije gahunda yo gushakisha umukobwa mushya bakundana wo kujyana na we muri urwo rugendo, nyuma ayiburizamo kubera “imbamutima z’uruvange”.

Mu 2018, Bwana Yusaku yatangajwe ko ari we mugenzi wa mbere ugenda ku giti cye biteganyijwe ko azajyanwa ku kwezi na kompanyi SpaceX y’umuherwe Elon Musk.

Igiciro yemeye kuriha muri urwo rugendo ntabwo cyatangajwe, ariko ni “amafaranga menshi”, nkuko Bwana Musk yabivuze.

Uru rugendo ruteganyijwe kuba mu mwaka wa 2023, rwaba ari urwa mbere ku kwezi rukozwe n’abantu kuva mu mwaka wa 1972.