Ikigo Irembo cyongereye ubushobozi urubuga rwacyo rwa ‘IremboGov’, hagamijwe gutanga serivisi za Leta abaturage bakeneye no kuborohereza kubona serivisi kandi mu buryo bwihuse.
Cyasobanuye ko mu mezi ari imbere, serivisi zitangirwa kuri IremboGov zizimurirwa ku rubuga rwavuguruwe rwa new.irembo.gov.rw, kandi ko iyimurwa rizakorwa mu byiciro kugira ngo serivisi zikomeze kuboneka nta nkomyi, aho serivisi zitangwa n’ikigo cya Leta runaka zizajya zimurirwa rimwe.
Irembo yijeje abasaba serivisi ko buri uko iyimurwa rizajya rikorwa, izajya imenyesha abakoresha urubuga rwayo ku buryo ntawe uzagorwa no kubona serivisi akeneye.
Mu gihe kwimurira serivisi ku rubuga ruvuguruye bitararangira, Irembo yasobanuye ko imbuga zombi zizaba zikoreshwa mu rwego rwo korohereza abakenera serivisi.
Serivisi zamaze kugezwa ku rubuga rushya ni iz’iposita zijyanye n’agasanduku k’iposita k’ikoranabuhanga (e-P.O Box) zirimo kukandikisha, kukongerera igihe no kukajyanisha n’igihe.
e-P.O Box ni uburyo umuntu ashobora kugira agasanduku k’iposita ariko k’ikoranabuhanga, bitandukanye n’uko agasanzwe kabaga ku biro by’iposita bitandukanye.
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha ababukoresha gukurikirana ibyo bohereje cyangwa batumije hifashishijwe ikoranabuhanga kandi bwizewe kurusha ubusanzwe bwo kujya ku biro by’iposita.
Irembo isobanura ko nk’abatumiza ibintu mu mahanga, ubu buryo bworoshya imikorere ijyanye n’ubwikorezi kuko ubasha gukurikirana ukamenya aho imizigo yawe cyangwa ubutumwa bwawe bigeze.
Ubumwe
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…