Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Ba Kizigenza Muri Karitsiye” Ubukangurambaga bwatangijwe na Airtel

“Ba Kizigenza Muri Karitsiye” Ubukangurambaga bwatangijwe na Airtel

Airtel izaniye abakiriya bayo ubukangurambaga bwiswe “Ba Kizigenza Muri Karitsiye” Ubukangurambaga bwa Airtel mu rwego rwo gutangiza urubuga rukorerwaho serivisi zo kwihereza 

App ya My Airtel App ni app izajya ifasha abakiriya ba Airtel gukoresha umurongo wabo wa Airtel bakanabasha gukorana na serivisi yo kwita ku mukiriya ibashyirira serivisi zose ku rubuga rumwe rukumbi, umukiriya akazaba ashobora kwihereza serivisi zitandukanye yinjiriye ahantu hamwe, zirimo kwishyura za fagitire kuri interineti, kureba uko ibikorwa byo kwishyura byagenze no kugenzura ibyakorewe byose kuri simukadi yawe ya Airtel. Akarusho rero ni uko uru rubuga rwo kwihereza ruje rukuzaniye n’ibihembo aho Airtel izajya ihemba ‘Kizigenza muri karitsiye’

Kugirango ube “Kizigenza muri karitsiye” usabwa ku downloadinga iyi app yo kwihereza ukagurira abawe ama inite. Kizigenza muri karitsiye azajya asubizwa 5% ako kanya nyuma yo kugurira inshuti n’abavandimwe ama inite

Ibi bahamya ko bizafasha abakiriya guha impano inshuti n’abo mu miryango yabo maze nabo babihemberwe, bazabasha kandi kugenzura ibikorerwa ku murongo wabo wa Airtel binjiye muri app ya My Airtel kuri iOS cyangwa Android phones.

Umuyobozi mukuru wa Airtel mu Rwanda bwana Amit Chawla Avuga ku birebana n’iyi campaign, yagize ati “Twashyizeho iyi porogaramu nyuma y’igihe kinini dukora ubushakashatsi ku byo abakiriya bakunze gukenera, tumaze no kumva neza ko bakeneye urubuga bakoreraho ibintu byose, bitabatwaye umwanya kandi bakabikora ku buryo buboroheye. Nzi ko iki cyorezo cyatubereye imbogamizi mu birebana no kuba hafi y’abacu, tukaba rero twizeye ko kohererezanya ama inite no kohererezanya amafaranga kuri Airtel Money bizabafasha mu bihe bitoroshye. »

Umuyobozi mukuru wa Airtel mu Rwanda bwana Amit Chawla

Yakomeje kandi agira ati “Gukoresha iyi app yo kwihereza biroroshye, birizewe kandi bizorohereza abakiriya ba Airtel gukora ibintu byinshi harimo kureba ama inite bafite kuri telephone zabo, interineti bafiteho, ayo bafite kuri Airtel Money, banabashe kongeramo ama inite, kugura pack zitandukanye, kureba pack zihari no kuzigura, kugura ibicuruzwa na serivisi ndetse bazaba banabasha kutugezaho ibibazo n’ibitekerezo byabo ku mbuga nkoranyambaga zacu.”

Ishyirwa hanze ry’ububasha bwo kwihereza bwahawe abakiriya ba Airtel ni kimwe mu bikorwa bigaragaza umuhati wa Airtel mu kugeza ku mukiriya serivisi nziza zijyanye n’ikoranabuhanga no kubaha ubushobozi bwo kwicungira ibikorwa byose byo kumurongo wabo wa Airtel, nta wundi bitabaje kandi iminsi yose mu masaha 24 kuri 24.  Cyane cyane muri ibi bihe twese dukomeje gukaza ingamba zo gukumira Covid-19.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here