Kuri icyi cyumweru, urukiko rwo mu gihugu cya Misiri rwakatiye abagabo babiri igihano cy’urupfu, abandi umunani bakatirwa hagati y’igifungo cy’imyaka itatu n’icya burundu. Aba bagabo bahamijwe n’urukiko ibyaha byo kugaba igitero ku rusengero rw’abakiristo n’iduka ry’umukiristo biherereye mu mujyi wa Cairo, cyaguyemo abantu 10.
Umuntu wari witwaje intwaro yarashe ku iduka ry’umukristo mu majyepfo y’umujyi wa Cairo ahitwa Helwan, yica abantu 2. Ibi yabikoze mbere yo kurasa mu rwinjiriro rw’urusengero rwa Mar Mina aho yishe abantu barindwi b’abakristo n’umupolisi umwe.
Urukiko rukaba rwakatiye igihano cy’urupfu umwe mu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi uri mu nzu y’imbohe na mugenzi we ugishakishwa.
Mu gihe abo babiri bakatiwe igihano cy’urupfu, bane bahanishijwe igifungo cy’imyaka ine abandi bakatirwa imyaka itatu mu buroko. Umwe mu bashinjwaga yagizwe imbohe mu gihe abandi babiri bazajya bakuriranwa bari hanze ya gereza.
Ubuyobozi bwavuze ko umuntu wari witwaje intwaro yakomerekejwe na polisi ubwo bagabaga igitero iki gitero. Umutwe w’iterbwoba wa Islamic State ni wo wigambye icyo gitero.
Umwe muri ba ruharwa bakekwagaho kugaba iki gitero yagaragaye mu rukiko kuri icyi cyumweru ari mu mwambaro imfungwa zakatiwe igifungo cyo gupfa zambara. Ni nyuma y’uko yari amaze gukatirwa ibindi bihano bibiri by’urupfu mu rukiko rwa gisirikare aho yahamijwe kugaba ibitero ku nyubako za gisirikare.
Urukiko rukaba rwavuze ko amategeko yemerera abakekwaho kugaba iki gitero kujuririra imyanzuro y’urukiko.
Mu Misiri, abakristo bagize 10% by’abaturage bose. Abakristo bakaba bamaze igihe kitari gito bibasirwa n’intagondwa z’Abayisilamu. Mu Ugushyingo, intagondwa zishe abantu barindwi ubwo zagabaga igitero ku modoka ya bisi yari ivuye muri batisimu mu nkengero z’umujyi wa Cairo.
Twiringiyimana Valentin