Umuryango Rise and Shine World (RSW) wateguye igikorwa kizabera mu Rwanda, kigamije gushaka abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gikorwa cyiswe “Rise and Shine Talent Hunt” kizaba kibaye ku nshuro ya mbere, ariko kikaba ngarukamwaka, hongewemo n’izindi mpano zitari ukuririmba.
Ni igikorwa kizitabirwa n’abafite impano bose baziyandikisha hadashingiwe ku idini runaka, ahubwo giha amahirwe buri wese wiyumvamo impano ye. Insanganyamatsiko y’iri rushanwa iragira iti: “Reka impano yawe imurikire gukorera Imana, n’umutima w’ubumuntu”.
N’ubwo hashobora kuzaboneka abanyempano benshi biyandikisha, biteganyijwe ko muri abo bose hazatoranywamo 3 gusa, aho uzahiga abandi muri aya majonjora azahembwa amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 10, uwa kabiri agahembwa miliyoni 3Frw naho uwa gatatu ahabwe miliyoni 2Frw.
Abazitabira iri rushanwa batangiye kwiyandikisha guhera tariki ya 1 Nzeri 2022. Ariko aya marushanwa akazamara amezi agera kuri ane, kuko ibihembo nyamukuru bizatangwa muri Gashyantare 2023.
Ibishingirwaho mu kwiyandikisha muri aya marushanwa ni ukuba usanzwe ukora indirimbo zihimbaza Imana, kuba uri umukirisitu, ikindi ugatanga 5000Frw byo kwiyandikisha.
Mu kumara amatsiko abibazaga ko hashobora kubaho kubogama muri aya majonjora , abari kuyategura bavuga ko itsinda ry’akanama nkemurampaka mu gikorwa cy’ijonjora ry’ibanze kazaba kagizwe n’Abanyarwanda barimo: Mrs, Bishop Justin Marlene (ukuriye akanama nkemurampaka) Annette Murava (umwe mu bakemurampaka), Eddy Kamoso (umwe mu bakemurampaka), na Eddy Mico (umwe mu bakemurampaka).
Bishop Alain Justin Umuyobozi mukuru wa RSW ukorera muri Australia avuga ko intego yabo ari ugufata ukuboko abakiri bato bafite impano bakabazamura.
Yagize ati “Intego dufite ni ugushaka abenyempano bakiri hasi kugirango impano zabo zigaragare zizamuke. Ni irushanwa ritazaba mu gihugu cy’uRwanda gusa ahubwo riteganijwe kuba no mu bindi bihugu bitandukanye, harimo na Australia, Kenya n’ahandi kuko ari igikorwa cyagutse”. Yakomeje avuga ko harimo n’irindi rizaba mu mwaka wa 2024 rizahuza abanyempano baturutse mu bihugu byinshi bitandukanye, rikazanitabirwa n’uzaba yatsinze mu Rwanda.
Impamvu nyamukuru z’iri rushanwa
Bishop Alain Justin avuga ko iri rushanwa rigamije guteza imbere impano izakorera Imana mu buryo bwagutse, akaba ariyo mpamvu uyu mwaka bafashe kuririmba, ikindi gihe hakazashyirwamo n’izindi mpano zitandukanye kugeza ubwo ya ntego yabwo yo kwamamaza ubutumwa bwiza bukagera kure mu mpano na buri muntu igezweho. Ati “Kandi tugafata ukuboko wa wundi ukizamuka”.
RSW ministry ni umuryango w’ivugabitumwa ryiza watangiye mu mwaka wa 2012 ufite intumbero yo kuvuga ubutumwa bwiza ngo ugarure ububyutse no gutangaza ubutumwa bwiza abantu bakabatizwa, kubwira abantu ibyerekeranye n’amahoro biciye muri Yesu ndetse n’ubumwe ku isi, ndetse n’ubwiyunge bw’abantu binyuze muri Yesu Kirisitu ndetse n’urukundo.
MUKANYANDWI Marie Louise