Categories: Imikino

BK Pro League: APR yatsinze Etincelles FC ibona intsinzi ya kabiri

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, ikipe ya APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda 2026/2027 wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, bityo ibona intsinzi ya kabiri.

Uyu mukino watangiye ubona amakipe yombi ameze nk’ayatinyanye, cyane ko uburyo bwo kurema ibitego bwari buke cyane.

Icyakora mu minota y’inyongera y’igice cya mbere cy’uyu mukono, William Togui yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Djibril Ouattara, na we awutera neza uruhukira mu rushundura, amakipe yombi ajya kuruhuka APR FC iri imbere n’igitego 1-0 bwa Eteincelles FC.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’uyu mukino, ikipe ya APR FC yakomeje kwerekana ko ifite inyota yo gucyura amanota atatu, bigaragazwa n’ukuntu yasatiriye cyane, ari ho havuye ishoti rikomeye Mamadou Traore yateye mu izamu rya Eteincelles FC, ariko by’amahirwe umuzamu Sadiki Kasereka Masinda atabara ikipe ye.

APR FC yakomeje gukinana ingufu nyinshi, bituma ku munota wa 68, Nshimiyimana Yunusu atsinda igitego cyiza cy’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Dauda Yussif, nuko iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ibona igitego cya kabiri kiyongerera icyizere cy’intsinzi.

Eteincelles FC yimijiriyemo agafu mu minota isigaye y’umukino ikomeza gukina neza ihererekanya umupira, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko umukino warangiye nta yindi mpinduka.

Ibi byatumye APR FC yegukana intsinzi y’ibitego 2-0 icyura amanona atatu ityo, Eteincelles imbere y’abafana bayo itaha amaramasa.

Uyu wari umukino wa kabiri APR FC itsinze muri shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa karindwi ihita ifata umwanya wa 10 ku rutonde rw’agateganyo, iyi kipe ikaba igomba gukomeza kwitegura indi mikino y’ibirarane.

 

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro za Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta…

1 day ago

RDC: Kuki Joseph Kabila agarutse arwana?

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) imaze imyaka myinshi iri mu bibazo by’umutekano muke, bitewe…

2 days ago

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

3 days ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

4 days ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

5 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

7 days ago