Categories: Politiki

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro za Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye wagizwe Umusenateri, Mukashyaka Claudette wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Kubwimana Gratien wagizwe Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Imari ya Leta.

Umugahango wabereyemoiki gikorwa wabaye kuri uyu Gatatnu tariki wa 30 Ukwakira 2026, ubera mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Perezida Kagame yashimiye abo bayobozi kuba bemeye inshingano zo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, abibutsa ko uko ibihe bihinduka ari na ko hakenewe kwisuzuma no guhindura imikorere.

Yagize ati: “Hari abarahiye ari bwo bwa mbere cyangwa se abari mu zindi nzego ziteza imbere Igihugu, birumvikana birazwi ntabwo ari ngombwa kubisubiramo.

Perezida Kagame yavuze kandi ko abo bayobozi bari basanzwe mu zindi nshingano, ababwira ko ibyo Igihugu kibitezeho bizwi, agaragaza ko ikiba gikenewe ari ukwisuzuma, umuntu akareba uko yakoze mu gihe cyashize kugira ngo amenye imbaraga bimusaba kugira ngo akore neza kurushaho.

Ati “Ikiba gikenewe ni ukugira ngo ubwacu duhitemo kwisuzuma, tumenye ngo ese mu bihe bishize twabikoraga dute? Ibi bindi tugiyemo biradusaba kongera imbaraga zingana iki kugira ngo dukore neza kurushaho? Ariko ibi ni ibya buri wese.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Uyu ni umwanya wo gutekereza kugira ngo abantu bahore bashaka uburyo barushaho gukora neza uko bikwiye.”

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko iyo bakoze neza, abaturage babyungikiramo ariko ko iyo bakoze nabi, na byo bigira ingaruka mbi ku baturage.

Abarahiye bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Ukwakira 2026, n’impinduka mu buyobozi zatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026, binyuze mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

 

Ubumwe

Recent Posts

BK Pro League: APR yatsinze Etincelles FC ibona intsinzi ya kabiri

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, ikipe ya APR FC yatsinze Etincelles…

2 hours ago

RDC: Kuki Joseph Kabila agarutse arwana?

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) imaze imyaka myinshi iri mu bibazo by’umutekano muke, bitewe…

2 days ago

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

4 days ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

4 days ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

5 days ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

7 days ago