Categories: Imikino

BKPL: AS Muhanga irwana no kutamanuka yatsinze Rayon Sports

Ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, ikipe ya AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma yatsindiye Rayon Sports igitego 1-0 kuri Stade ya Muhanga mu mukino w’umunsi wa 30 wa BK Pro League 2025-2026.

AS Muhanga yabonye igitego cyayo hakiri kare ku mupira w’umuterekano watewe neza na Twizeyimana Martin Fabrice, kikaba cyatumye ikinana morali idasanzwe yizeye ko yakwegukana amanota atatu itari iherutse kubona.

Rayon Sports yakomeje gukina cyane inasatira bikomeye, ariko biba iby’ubusa kuko abakinnyi ba AS Muhanga batayoroheye, bituma igice cya mbere kirangiri ari 1-0.

Murera yumvaga ishobora kwishyura igitego yatsinzwe, ariko ku munota wa 25 ihura n’ihurizo rikomeye ubwo Ramazani Tshimanga yavunikaga, biba ngombwa ko asimburwa.

Amakipe yombi yakomeje gusimburanya abakinnyi ngo arebe ko hari icyahinduka, gusa habura iminota 10 yonyine ngo 90 y’umukino yuzure, rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wari wagiye mu kibuga asimbuye, na we yaje kuvunika biba ngombwa ko asohorwa mu kibuga ku ngombyi, birangira atagisubiyemo ngo yongere akine, umukino urangira ari cya 1-0 cya AS Muhanga.

Gutsinda uyu mukino byatumye AS Muhanga igira amanota 27 ku mwanya wa 17 inganya na Etincelles FC, ariko yo iri ku mwanya wa 16 mu gihe Rutsiro FC yanganyije na Musanze FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 26, ikaba iri mu murongo utukura, bishoboka ko mu mwaka utaha yakwisanga mu cyiciro cya kabiri.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

4 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

12 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago