Categories: Uncategorized

Abagabo basabwe guha agaciro imirimo idahemberwa ikorwa n’abagore mu ngo

Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi, abagore ni bo usanga bihariye cyane imirimo bakora amasaha menshi idahabwa agaciro yiganjemo kuvoma amazi, gushaka inkwi, guteka, kurera abana n’indi mirimo ibavuna ariko idahabwa agaciro bikaba inzitizi ikomeye cyane ku iterambere.

Iyo uganiriye n’abagore hirya no hino mu gihugu, bahuriza ku kuvuga ko iyi mirimo ibatwara umwanya wabo wose, ntibabone uko bajya mu yindi ibabyarira inyungu.

Kuba abagabo benshi bayibaharira ngo bigira ingaruka zirimo kubavuna, kuzitira urugendo rw’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko usanga icyumvikana nk’iy’abagore gusa, rimwe na rimwe  bigakurura ihohoterwa kuko abagore birirwa muri iyi mirimo itabarwa nk’iyinjiza amafara mu muryango.

Uwamurera Yvonne avuga ko yahuye n’ihohoterwa ryaturukaga ku mirimo myinshi yo mu rugo, yakoraga ariko ntihabwe agaciro.

Ati “Nari nzi ko imirimo yose ireba abagore indeba ari inshingano zanjye nakoraga imirimo yose nkavunika, nabwira umwana wanjye w’ umuhungu ngo akubure kuko ariwe wari mu kuru, ise akambwira ngo ntagomba kubikora atazaba imbwa, ubwo narabyukanga ngategura abana nkajyaguhiga, nazana nk’ ijerekani umwe y’amazi mvuye mu murima ntigire icyo imara yabura amazi yo gukaraba ugasanga arankubise.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, avuga ko hashyizwe imbaraga mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Ati “Iyo turebye uruhare rw’umugabo n’umugore cyangwa umukobwa n’umuhungu mu mirimo itishyurwa ikorerwa mu rugo, tubona hari intambwe igenda iterwa, cyane ko dufite byinshi tureba byagezweho, kuko uyu munsi wa none twishimira ko dufite politikI y’uburinganire ituma umugore n’umugabo bumva ko bombi bafite amahirwe yo kugira ibyo bakorera umuryango ntawe uhejwe. Iyo politiki yatumye uyu munsi wanone  tubona ko hagati y’umugore n’umugabo, uburinganire bugenda bwumvikana, ko imirimo yo mu rugo ari ngombwa kandi ifite agaciro mu buzima”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée

Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Tikikele Tadele Alemu avuga ku mpamvu  mu bihugu bitandukanye, abagore bakora imirimo myinshi ntihabwe agaciro.

Ati”  Ni imyumvire n’ imigenzo ishingiye ku gitsina, aho mu buryo bwa gakondo sosiyeti zitekereza ko abagore aribo bagomba kwita ku mirimo yo kwita ku muryango no kubandi bityo abagore bagahora bafite inshingano nyinshi zokwita ku rugo no ku muryango zikababuza kubona amahirwe no kwitabira ibikorwa bibyara inyungu, nko kwigaragaza nk’abashoramari, kujya mu buyobozi cyangwa ba rwiyemezamirimo. Ni ingenzi cyane guhindura iyo myumvire kuko ari imwe mu nzitizi zikomeye zibangamira uruhare rw’abagore mu iterambere”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku  Buringanire n’Iterambere ry’Umugore, UN Women, bwagaragaje ko hakiri umubare munini w’abagore bakora imirimo ititabwaho, cyangwa ngo ihabwe agaciro ugereranije n’iy’abagabo bakora.

Uturere 8 twakorewemo ubwo bushakashatsi, byagaragaye ko mu cyaro umugore akora amasaha 7 mu mirimo idahabwa agaciro, mu gihe umugabo akora iyo  mirimo amasaha agera kuri 2 gusa.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

3 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

11 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago